Ku nshuro ya Kane Perezida Kagame yakiriye abahanga bazamufasha kuvugurura Komisiyo ya AU

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years

Ku nshuro ya Kane Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2016, yahuye n’itsinda ry’intiti zirimo kumufasha kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Umukuru w’Igihugu yahuriye n’iryo tsinda rigizwe n’abantu icyenda mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

Itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda rivuga ko ibiganiro by’uyu munsi byibanze ku kurebera hamwe ibimaze gukorwa mu kugaragaza ubushobozi bukenewe kugira ngo umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugere ku ntego zawo, no gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Kigali urebana no gutera inkunga ibikorwa by’umuryango.

Uwo mwanzuro uvuga ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri AU binyuze muri banki nkuru z’ibihugu.

Intego y’aya mavugurura ni ukugira ngo AU ube umuryango ugera ku ntego zawo bigendanye n’ibiteganywa mu cyerekezo 2063 cyo kwihuza kwa Afurika no guharanira agaciro k’umugabane ku ruhando mpuzamahanga.

Iryo tangazo rivuga ko ibiganiro by’uyu munsi byanibanze ku gusuzumira hamwe ibindi bitekerezo bitangwa ku mavugurura ya AU, mbere y’uko Perezida Kagame ageza raporo ku bazitabira inama itaha izaba muri Mutarama 2017 i Addis Ababa muri Ethiopia.

Abahuye na Perezida Kagame ni Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere; Acha Leke, Umuhanga mu bukungu; Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa; Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Harimo kandi Cristina Duarte, wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert; Mariam Mahamat Nour, Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad.

Aba biyongeraho Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati , Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi na Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo.

Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yabereye mu Rwanda kuva kuwa 10 kugera ku ya 18 Nyakanga 2016, yahaye Perezida Kagame inshingano zo gutegura impinduka muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ibizagerwaho bikazashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu izaba muri Mutarama 2017.

Ku nshuro ya Kane Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2016

Yabditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years