Ku myaka 93 y’amvuko , Boutros Boutros-Ghali wahoze ayobora Loni mu gihe cya Jenocide yapfuye

  • admin
  • 17/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nk’uko byaraye bitangajwe kuri uyu wa kabiri na Rafael Dari Ramirez Carreno, Ambasaderi wa Venezuela muri Loni akaba ari we uyobora akanama k’umutekano ka Loni. Umunyamisiri Boutros Boutros Ghali wayoboraga Loni u gihe mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye afite imyaka 93.

Aha Butros Butros Ghali yari kumwe na President Jacques Chirac wahoze ayobora ubufaransa mu mwaka wa 1997

Boutros Boutros-Ghali wabaye umunyamabanga mukuru wa Loni kuva muri Mutarama 1992 kugeza mu Ukuboza 1996. Boutros Ghali yari afite imyaka 93, yabaye Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Misiri kuva muri Gicurasi 1991, mbere yaho yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu (1987-1991). Yavukiye mu Misiri ku ya 14 Ugushyingo 1922 yasezeranye na Leia Maria Boutros Ghali.

Aha ni mu 1996 Yari kumwe na Bill Cliton
Uyu ni uwahoze ari Perezida wa Palestin Yasser Araafat

Butros Ghali Yayoboye Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Loni yaiye ikunda gushinjwa gutererana u Rwanda muri icyo gihe cy’akaga.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/02/2016
  • Hashize 8 years