Ku myaka 86 y’amavuko umucyecuru yagiye i Maka gukora umutambagiro mutagatifu

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years

Umukecuru witwa Amina Mukanduhura atuye mu Nkoto mu karere ka Kamonyi hafi y’umujyi wa Kigali, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu 85 bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru berekeza i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja).

Mukanduhura ugendera ku kabando kubera ko ubona afite intege nke yavutse mu 1933, kuri ubu akaba afite imyaka 86 y’amavuko. Avuga ko n’ubwo atuye mu Nkoto ariko iwe nyirizina ngo ni i Nyarugenge ahitwa ku Mucyo.

Bwa mbere agiye gukora Hidja,ngo yashatse kujyayo kera ariko ntibyamukundira, none ngo kuri ubu akaba yishimiye ko abashije kujyayo.

Gusa avuga ko ibyishimo bye bitaba byinshi kubera ko ataramenya niba agerayo amahoro.

Amina ati “Ubu se urambaza ibyishimo mfite, nari namenya ko ngerayo?”

Uyu mukambwe avuga ko yatangiye gutegura kujya muri uwo mutambagiro mutagatifu akiri urubyiruko ariko amafaranga bisaba ntabashe kuyabona. Kuri iyi nshuro kugira ngo abashe kujyayo, ngo yagurishije akarima ka se, aherutse gutsindira nyuma y’igihe kirekire yari amaze akaburana.

Ati “Ngiye i Maka kuko ari ku butaka bw’intumwa zacu. Imana yavuze ko Umusilamu uzapfa yarageze i Maka azapfa neza, ko Imana izamwakira neza kandi ikamwishimira. Ningerayo ndatekerereza Imana ibyanjye kandi irabizi.”

Uwo mukecuru avuga ko amaze igihe mu idini ya Islamu kuko mu 1952 yari Umuslamu.

Ati “Icyo nabwira abantu ni ugukunda Imana kuko ngeze aha ku bwayo.”

Kujya i Maka mu mutambagiro mutagatifu bisaba ubushobozi bwa miliyoni zisaga eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe.

Abagera kuri 85 barimo abagore 48 n’abagabo 37 bahagurutse mu Rwanda berekeje i Maka kuri iyi nshuro. Umukuru muri bo ni Amina Mukanduhura w’imyaka 86 naho umuto afite imyaka 20 y’amavuko.

Indege ibavana i Kanombe ku kibuga cy’indege yahagurutse saa 00:00 mu ijoro ryakeye aho biteganijwe ko bakazagaruka mu Rwanda tariki 25 Kanama 2019.

Hakunze kuvugwa ibibazo by’umutekano muke n’umubyigano ukabije ku baba bitabiriye uyu mutambagiro mutagatifu, hakaba n’igihe biviramo bamwe mu bawitabiriye kuhasiga ubuzima.

Kuba hakunze kuvugwa umutekano mucye utewe n’umubyigano w’ababa bitabiriye iki gikorwa bikaba byatuma hari n’abahasiga ubuzima,abayoboye iri tsinda batanze ikizere ko nta mpungenge z’umutekano wabo bafite kubera ko babanje kubahugura mbere yo guhaguruka uko bagomba kwitwara.Ikindi kandi ngo mu gucyemura iki kibazo ngo amacumbi bazabamo yegereye umusigiti w’i Maka.

Gukora umutambagiro mutagatifu (Hidja) biri mu nkingi eshanu za Islamu.Umuyisilamu wese ubifitiye ubushobozi asabwa gukora umutambagiro mutagatifu ubera i Maka muri Arabiya Sawudite nibura inshuro imwe mu buzima bwe.

JPEG - 38.4 kb
Mukanduhura avuga ko yifuje kujya i Maka akiri muto ariko umuhate yakomeje gushyiramo kubera Imana,utumye ajyayo asheshe akanguhe
JPEG - 52.7 kb
Abayisilamu 85 nibo bagiye gukora umutambagiro mutagatifu i Maka barimo 48 b’abagabo ndetse na 37 b’abagore

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/07/2019
  • Hashize 5 years