Ku myaka 19 Umuhire amaze kubaka izina mu bukanishi, akebura ibimirije imbere ‘Gukura ibyinyo’
- 02/03/2017
- Hashize 8 years
Atitaye ku ko agaragara inyuma; inzobe ye, ingano y’abasore bamureshya bamusaba urukundo, abibaza ku kazi yiyemeje gukora… Catherine Umuhire, umukobwa w’imyaka 19, amasaha menshi y’umunsi aba ari mu igaraji yambaye isarubeti ahugiye mu murimo w’ubukanishi amazemo imyaka 2.
Mu bukanishi bw’uyu mwari, yibanda ku gutunganya ibyuma bita ‘Bande frein’ bituma imodoka ibasha kugabanya umuvuduko uko uyitwaye abishaka ikaba yanahagarara; abamugana bamutangira ubuhamya ko ‘akora umurimo unoze’, bamwe bakemeza ko ari ‘uregero rw’uko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bishoboka’; ibintu bahuza n’uko ngo ibyuma abakorera ubusanzwe bitumizwa mu Bushinwa.
Catherine Umuhire, umukobwa w’imyaka 19, amasaha menshi y’umunsi aba ari mu igaraji
Mu mwuga yahanze, Umuhire yabashize gutanga akazi ku bantu bane bahoraho bamufasha buri munsi, uyu rwiyemezamirimo ukiri muto agira kandi urundi rubyiruko atoza gukora akazi nk’ako yihangiye, aho asobanura ko abafasha kwiga no kwimenyereza umwuga aho akorera.
Umuhire ashimangira ko umwuga yahanze ukomeje kumwerera imbuto, aho arondora ibyo amaze kwigezaho birimo kuba yaratangije ubworozi bw’inkoko akaba kandi yarahagurukiye gukorana na banki mu rwego rwo kurushaho kwihuta mu iterambere, yemeza ko yihereyeho ngo “byose birashoboka,” kandi, “buri wese abishate yatera imbere, akigira akihesha n’agaciro.”
Dore ikiganiro yahaye umunyamakuru ubwo yamusuraga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, aho akorera mu igaraji riherereye mu gice cy’Umujyi w’Akarere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.
Umunyamakuru: Gerageza gusobanurira umusomyi akazi ukora muri iri garaji
Umuhire: Nkora umwuga wo kubandika band frein z’imodoka; mfata amapiyese(piece) y’imodoka yashaje agendanye na feri nkayafata yarashizeho nkongera nkayasubiza ubuziranenge akongera agakora, muri make icyo gihe ntabwo imodoka iba ibasha gufata feri ariko jye mfata amapiyese nkongera nkayanoza neza imodoka ikabasha gufata feri nyirayo akirenda impanuka!
Umunyamakuru: Ni ukubera iki wahisemo gukora ibyo?
Umuhire: Kuva kera nkiri mutoya jye nakundaga ibintu by’ubukanishi (…) noneho nkumva ubuyobozi buvuga ngo ‘Mwihangire imirimo!’ ndeba kudoda nsanga ni abantu benshi babikora, ndeba gusuka, gukora inzara nsanga ni abantu benshi babikora kandi ari urubyiruko noneho ndavuga nti ‘Reka jye ndebe ibitarakorwa n’abantu benshi, ni byo birimo amahirwe!’
Nkirangiza Tronc Commun (Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye), nagiye muri Uganda, ndabyiga, mbyiga ameze atandatu; ndabikurikirana neza nk’uko bikwiriye, ngeze inaha ngira chance(Amahirwe) nsanga nta muntu ubikora, ndavuga nti ‘Reka mfatireho uyu mwuga mpite nkwugeza hano i Musanze!’
Ubwo ngeze Uganda nahisemo kwiga ibijyanye na feri (frein) y’imodoka kubera ko nasanze binyoroheye kuruta ibindi byose nabonaga; nabonye kugenda nkora amabuwate (Boîte), amamoteri(moteur) mbona ntabishobora mpitamo gukora ibi kubera ko byoroheje kuri jye kandi bikaba bijyane n’imbaraga mfite.
Umunyamakuru: Wahereye kuki ujya gutangira uyu mwuga wawe?
Umuhire: Nta gikoresho na kimwe nari mfite nta n’amafaranga nari mfite kubera ko nari nkiri moto; icyo nahereyeho rero ni igitekerezo, nagize igitekerezo cy’uyu mushinga ndagenda mbibwira ababyeyi bampa amafaranga ibihumbi 220 njya kugura udukoresho tw’ibanze muri Uganda.
Umunyamakuru: Umwuga wawe waje kugenda waguka gute?
Umuhire: Natangiye mbikorera mu rugo, ubona ari ibintu bisuzuguritse ariko nanga gucika intege (…) ntangira kuza hano mu mujyi nkajya ahantu bacuruza ibyuma by’imodoka nkababwira nti ‘nyamara nkora bande-frein twakorana nkajya nzibaha!’ bakambwira bati ‘reka tugukoreshe isuzuma tuguhe ibyuma bibiri ujye kubikora tubyambike ku modoka’, bati ‘imwe[imodoka] turayishyiraho ibyo mu Bushinwa indi tuyishyireho ibyawe nitubona nta kibazo biteje tuzajya dukora….’
Ubwo narabyemeye barabimpa, ndabikora, babyambika imodoka nuko barazenguruka bagarutse mu igaraji basanga nta kibazo gihari barongera barangerageza basanga nabwo nta kibazo, niko kunyemerera nkajya nkorana nabo. Ntibyanditse hamwe n’amafaranga nabonaga nahise nza gukorera mu igaraji nk’abandi bakanishi bose.
Umuhire ahamagarira abakobwa bumva ko bazabeshwaho no ’gukura ibyinyo’ abasore guhindura imitekerereze
Umunyamakuru: uti ‘hamwe n’amafaranga nabonaga’, Ese ubundi ubasha kwinjiza amafaranga angana gute muri uyu mwuga?
Umuhire: Ku kwezi mba mfite inyungu y’ibihumbi 75; ni amafaranga mbara narangije guhemba abakozi banjye bose, nakuyeho ayo naranguje, navanyeho transport nakoresheje njya kurangura, nakuyeho n’ibindi byose nkenera nka rwiyemezamirimo.
Umunyamakuru: Abo bakozi ubahemba gute?
Umuhire: Ni abakozi bane bahoraho hiyongeyeho n’abandi ba nyakabyizi bagenda bahinduka bitewe n’uko akazi kameze, amasezerano dufitanye ni uko mbahemba ibihumbi bine ku munsi buri muntu.
Umunyamakuru: Nka rwiyemezamirimo ukiri muto, ni ibihe bizazane wagiye uhura nabyo kuva utangiye kugeza uyu munsi?
Umuhire: Ni ibizazane bishingiye ku guhomba. Ubwa mbere natangiye mpomba ariko ndabyihanganira; nahombye ibihumbi 30, narongeye mpomba ibihumbi 80 bituma ngisha inama musaza wanjye arambwira ngo ‘akenshi umuntu ugitangira business niko bigenda’ byatumye numva nkomeye nkurikiza inama yangiriye nuko sinongera guhomba.
Byakurikiwe n’uko ahubwo nahise nunguka amafaranga ibihumbi 140 nuko binyongerera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.
Umunyamakuru: Ubundi abakiliya bawe ni bande?
Umuhire: Abakiriya banjye ni abacuruza ibyuma by’imodoka, abashoferi n’abakanishi. Bande frein imwe nyibahera igihumbi mu gihe granature nyicuruza ibihumbi bibiri.
Umunyamakuru: Umaze kwigeza ku ki?
Ku myaka yanjye ni byinshi; icyambere nabashije kwigurira ibikoresho bijyanye n’igihe nkoresha mu kazi kanjye, ngura akamashini kagura ibihumbi Magana tanu kabandika discs. Ubu murugo nahatangije ubworozi bw’inkoko kubera aka kazi; mpafite inkoko 140. Magingo aya iyo mbaze agaciro k’ibyo maze kwigezaho mbikesha aka kazi nsanga katari munsi ya Miliyoni Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Nkorana na banki, ntabwo nsesagura ngo amafaranga nyapfushe ubusa, aya mafaranga ngomba kuyabyaza umusaruro nk’uko mba nayavunikiye.
Umunyamakuru: Muri aka kazi waba uhura n’izihe mbogamizi?
Umuhire: Imbogamizi nkunze guhura nayo ni iy’ibikoresho; mbikura kure, mbikura i Kampala, kugira ngo bingereho bisaba iminsi ibiri, indi mbogamizi mfite ni iy’uko ibikoresho byanjye bitajyanye n’igihe; ntibibasha kunoza ibyo nkora nk’uko mba nifuza ngo bibe bishya mbese nanjye mbashe kuba nabishyira mu gikarito ngo nandikeho ‘Made in Rwanda’ ku buryo nabiranguza no hanze y’igihugu.
Umunyamakuru: Ubona nk’uwaza ashaka kugutera inkunga ari he yakwibanda?
Umuhire: Namusaba kumfasha kubona imashini inoza neza ibyo nkora bikagaragara neza ku isoko. Ni nabwo aka kazi kanjye karushaho gushesha agaciro igihugu, bikagaragara ko ibyo nkora bikorerwa inaha mu Rwanda.
Umunyamakuru: Indoto zawe ni izihe muri uru rugendo watangiye?
Umuhire: Icyo nteganya ni ukuzahindura ibi bintu bigahunduka uruganda runini, jye nohereza hanze bande frein muri za Nigeria, Tanzaniya, za Kenya (…) ngire uruganda rufatika, mbe umuboss w’umukobwa ukiri mutoya, ngure imodoka yanjye nzajya ngendamo kuko ubu ndatega nkanarangura bingoye rimwe na rimwe ibintu bikayoba
Uhereye ku kuntu watagiye n’intambwe umaze kwigezaho gira impanuro uha urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa.
Inama mpa urubyiruko ni ukutagira umwuga numwe basuzugura bumva ko batazategereza akazi kuri Leta gusa (…) abakobwa bo ndabasaba kurya utwo bavunikiye, bakikuramo imyumvire yateye y’uko bagomba gukura ibyinnyo abasore; abo ndabasaba kuva muri ubwo buyobe, bagatekereza uko bahanga imirimo ibahesha agaciro.
Icyo abandi bavuga ku murimo wahanzwe na Umuhire
Nsoro Kassim, umushoferi utwara tagisi mu muhanda Kigali Musanze, agira ati “Nk’umushoferi nta handi nshobora kugurira; bande frein ze ni nziza kandi zimara igihe, jye byaranyobeye kubera ko izo twita original uzishyiramo zikabanduka ariko iz’uyu mwana tubona zikomeye cyane, rwose ubu nta wundi muntu tugurira, izo mwita ngo ni original iyo uzikoresheje ukanakoresha iz’uyu mwana uboba harimo itandukaniro rinini.”
Uwinema Joselyne, umucuruzi w’ibyuma by’imodoka, we agira ati “Mbona abakiliya baza bansaba band frein z’uwo mwana; baza bavuga ngo ‘nizo zikomera’, ikindi ntiziba ziri ku giciro cyo hejuru niyo mpamvu bazigura cyane (…) abakobwa bose batekereje nka we[Umuhire] igihugu cyatera imbere, jye nsanga akwiye kubera ishuri urubyiruko rwinshi.”
Abacuruzi b’ibyuma by’imodoka bavuga ’band frein’ zikorwa na Umuhire zikunzwe ’cyane’
Abasore n’inkumi bahawe akazi na Uwamahoro nabo bahuriza ku kuvuga ko imibereho yabo irushaho kugenda iba myiza aho ngo na bo bibona mu iterambere.
Uwineza Lailla, avuga ko amaze umwaka n’amezi abiri akorera Uwamahoro, mu buhamya atanga agira ati “Uriya mabuja wanjye [Uwamahoro] yaramfashije cyane; yampaye akazi hano maze gucikiriza amashuri, nari ngiye kwandagara nuko mabuja aramfata ampa akazi (…) ubu mu rugo ni jye ubatangira mitiweli, najye nta cyo nshobora gukenera ngo mbure kucyiha, intego kandi mfite ni uko ngomba kuzikorera na jye kuko mwigiraho byinshi.”
Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw