Ku myaka 18, Melanie Salazar atewe ishema no kwigana na sekuru w’imyaka 82

Muri leta ya Texas yo muri USA mu ishuri rikuru rya The Polo Alto College, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 Melanie Salazar yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ko atewe ishema no kuba yiga hamwe na sekuru Rene Neira w’imyaka 82.

Inkuru dukesha The Independant, igaragaza ifoto uyu mwana yashyize ahagaraga abinyujije kuri twitter ye iriho amagambo agira ati “ntewe ishema na sogokuru kubwo kuba arangije umwaka we wa mbere muri iri shuri iki gihembwe! 82 ni myinshi ariko ntibimuca intege.”

Rene Neira agaragaza ko uburezi butagira iherezo—kwiga ntijya birangira. Uyu mwana Melanie Salazar ntiyakekaga ko iyi post ye kuri sekuru iza kugera ku banyeshuri biga hamwe. Yumvaga byafatwa ukundi. Gusa akimara kubyandika, iyi twit ye yahise yongeye gukorerwa re-twet inshuro zirenga 2000.

Yanashyize hanze ifoto bifashe bombi ku buryo buzwi nka Selfie. Uyu musaza Neira asigaje umwaka umwe ngo arangize amasomo ye aho azahitira muri University of Texas muri San Antonio aho azakura Bachelor’s degree muri Economics, naho umwuzukuru we yiga Liberal arts.

Salazar aganira na ABS News yagize ati “kuri nge ni ibisanzwe kuba njyana na sogokuru ku ishuri. Ndamureba bikanshimisha. Ni na we wampitiyemo icyo niga.”




Muri leta ya Texas yo muri USA mu ishuri rikuru rya The Polo Alto College, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 Melanie Salazar yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ko atewe ishema no kuba yiga hamwe na sekuru Rene Neira w’imyaka 82

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe