Ku myaka 10 y’amavuko yatewe inda na musaza we w’imyaka 15 y’amavuko

  • admin
  • 14/11/2019
  • Hashize 4 years

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite inda y’imvutsi yatewe na gasaza ke nako k’imyaka 15 y’amavuko, bivugwa ko baryamanye gasaza ke kamufashe ku ngufu.

Abaganga bo ku bitaro biherereye mu gace ka Posadas muri Argentine bemeje ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 atwite nyuma yo gufatwa ku ngufu ndetse na musaza we umurusha imyaka itanu.

Uyu mwana umwirondoro we wagizwe ibanga yagejejwe kwa muganga na nyina nyuma y’uko yababaraga mu nda n’umugongo gusa nyuma ibizamini byemejwe ko atwite inda y’amezi umunani, nawe abemerera ko yasambanyijwe na musaza we.

Avuga kandi ko yaretse musaza we akamusambanye inshuro imwe gusa kuko atumvaga icyo yakora.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bana muri Miniseteri y’iterambere ry’imibereho myiza, Ana Pereira, yavuze ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite bushobora kujya mu kaga kubera ko yatwise imbura gihe.

Periera yongeyeho ko igihe umwana azaba yavutse uburenganzira bwo ku murera buzahabwa nyirakuru kugira ngo nyina ukiri muto akomeze amashuri.

Kuri ubu uyu muhungu uregwa gufata ku ngufu mushiki we ndetse akamutera inda kandi nawe akiri muto,ntabwo aba mu muryango we kuko yoherejwe mu kigo kigorora abana bakoze ibyaha.

Bivugwa ko nubwo aba bana bakoze ibi,ubusaznwe babayeho neza iwabo nta kibazo bafite.

Ibitaro bya Doctor Fernando Barreyro byasuzumye umwana bigasanga atwite inda y’amezi umunani
Iwabo w’umuhungu na mushiki we batuye mu mujyi wa Santa Rita

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/11/2019
  • Hashize 4 years