Ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ikamyo yafashwe n’inkongi itwika izindi 6 hitabazwa igisirikare cy’u Rwanda [VIDEO]

Ku mupaka wa tanzania n’u Rwanda imwe mu makamyo atwara peteroli yakoze impanuka aho yabuze feri yinjira muri duani ku gice cya Tanzania ihita igonga izindi 6 zari ziparitse zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro.Umuntu umwe niwe wahitanwe n’iyo mpanuka ari nawe wari umushoferi w’iyo kamyo yakoze impanuka.

Ibi bikaba byabaye ahagana saa yine, ikamyo itwara peteroli yari igeze ku mupaka wa Rusumo.Amakuru akaba avuga ko hahiye imodoka 6 nini.Igisirikare na Polisi by’u Rwanda byatabaye byifashishije imodoka na kajugujugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye Muhabura.rw ko iyo mpanuka yabereye ku gice cya Tanzania aho ikamyo yakoze impanuka igonga izindi zigera kuri 6 zose zihita zifatwa n’inkongi y’umuriro.

Yagize ati”Yego iyo mpanuka ikamyo yagize impanuka igonga izindi ku gice cya Tanzania zirashya zigera kuri Esheshatu (6) na Tracte ya karindwi”.

Yakomeje avuga ko byatewe n’uko yabuze feri ihita igonga izindi zose zari zivuye mu Rwanda ariko ziparitse ku ruhande.

Igisirikare cy’u Rwanda na Polise bahasi batabara bazana imodoka zizimya inkongi y’umuriro bagerageza kuzimya ariko izo modoka zari zamaze kwangirika ndetse n’umushoferi w’iyo yateje inkongi yahiye ahita yitaba Imana.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Munyengango Innocent yavuze ko indege y’igisirikare cy’u Rwanda yatabaye kandi ko yavomaga amazi mu bibumbiro byari hafi aho.Imodoka zahiye zari kompanyi ya AZAM zari zivuye mu Rwanda

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe