Ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu hagarutswe ku mvugo zikoreshwa zidaha agaciro mwarimu

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uyu munsi wahariwe mwarimu wizihizwa ku is hose buri tariki ya 5 ukwezi k,ukwakira buri mwaka.Mu rwego re,umujyi wa Kigali ndetse n,intara y,uburasirazuba uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

Hateraniye ingeri z’abantu batandukanye barimo abarimu ,abanyeshuri ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru za leta.

Mu biganiro byatangiwe aho byagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:

Abarimu bakiri bato nibo b’anyamwuga b’ejo hazaza .”

Umwarimu w’indashyikirwa w’uyu mwaka wa 2019 yitwa Mukanziza Drocella yagarutse kuri byinshi byagezweho mu iterambere rya mwarimu ndetse n’iry’uburezi muri rusange.

Yagarutse Kandi ku mvugo zikoreshwa zipfobya mwarimu cyangwa se zigamije kwerekana ko nta gaciro mwarimu afite.

Agira ati:”Hari aho ugera ukumva baravuze ngo abakozi ba leta binjire n’abarimu aho usanga wagira ngo abarimu ntibabarirwa mu bakozi ba leta“.

Akomeza avuga ko mwarimu atakagombye kuba urugero rw’ubukene kuko mwarimu nawe yiteje imbere muri bike abona.

Mu gihe cyera hari imvugo ndetse na zimwe mu ndirimbo zagiraga ziti “Umwari wanze umwarimu” n’izindi nyinshi , Mukanziza asaba ko izo mvugo zacika mu Rwanda rwibohoye Muri byose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Minisiteri y’uburezi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’abarimu mu rwego rwo kugira ubizima bwiza.

Yagarutse ku myanzuro yafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ikanzura ko abiga mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubwarimu(TTCS) bazajya bigira Ubuntu ndetse n’abarangije muri Ayo mashuri bakajya mu mwuga wo kwigisha bakazajya bahabwa buruse maze bige batange 40% y’amafaranga y’ishuri yishyurwa.

Ati “Mu kunoza itorwa n’ihabwa ry’akazi k’ubwarimu bizajya bikorerwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo hakurwemo akavuyo karangwagamo ndetse bifashe mu gutora abarimu bashoboye.”

Mu ijambo ry,umushyitsi mukuru Guverineri w,intara y,uburasirazuba Bwana Mufuruke Fred yavuze ko ntawagira umuryango nyarwanda muzima asize inyuma mwarimu.

Yagize ati:“Hari ingamba nyinshi leta yafashe mu guteza imbere mwarimu kugirango umuryango nyarwanda ugire igire indangagaciro ziwufasha gutera imbere”.

Yakomeje avuga ko nta muntu yaba uworoheje cyangwa se ukomeye utaraciye imbere ya mwarimu.

Yagize ati:“Injeniyeri,umuganga icyo waba uricyo cyose waciye imbere ya mwarimu niko gaciro rero ka mwarimu.”

Ntabwo rero ibyo byose byagerwaho nabwo tutitaye ku ireme ry,uburezi Kandi abarimu nabo bagakora akazi kabo ka buri munsi bagashyizeho umutima ndetse n,umwete.Ireme rero ry’uburezi rizagira uruhare mu gutuma tugira abanyarwanda basobanutse Kandi bakomeye ku gihugu cyabo n’umuco wacyo.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ikomeje gahunda yo kwita ku ireme ry,uburezi ,gahunda yo kugabanya ubucucike mu bigo by’amashuri aho iyi Minisiteri ifite ingamba zo kubaka ibyumba by’amashuri bigera ku bihumbi cumi na kimwe mu myaka itatu iri mbere maze abana b’Aabanyarwanda bakigira heza Kandi hatunganye.

Iyi ministeri Kandi ikomeje kwita ku buzima bwa mwarimu kugirango akomeze atere imbere ndetse agire imibereho myiza igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.




Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years