Ku Mulindi w’Intwari hagiye kubakwa ingoro y’amateka y’akataraboneka izajya yakira abantu benshi

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’ingoro z’umurage w’u Rwanda buravuga ko ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi hagiye kubakwa ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 120 na 150 ku mwaka.

Ni mu gihe ingoro yasurwaga cyane kugeza ubu ari ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nteko ishinga amategeko, isurwa n’abantu ibihumbi 100 ku mwaka.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u rwanda Amb. Robert Masozera avuga ko iyo ngoro ariyo izaba ari nini kuruta izindi umunani zari zihari mu Rwanda.

Minisiteri ifite munshingano ibijyanye n’umuco yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019, aho hamwe n’ibigo biyishamikiyeho basuraga aha ku Mulindi w’Intwari bagasobanurirwa amateka y’urugamba rwo kwibohora, nyuma yo gusobanurirwa byinshi kuri aha hantu ndetse n’ubutwari bwaranze ubuyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabaga aho ku Mulindi.

Hari mu rugendo abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’ibigo biyishamikiyeho bakoreye ku Mulindi w’Intwari kuwa kabiri 29 Mutarama 2019, hagamijwe gusobanukirwa amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, n’ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).Ni urugendo rwakozwe mu gihe cy’icyumweru cyahariwe ubutwari.

Hasuwe indake yabagamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, inyubako yabagamo ndetse n’iyo yakiriragamo abashyitsi, indake yabikwagamo ibikoresho by’itumanaho rya gisirikare ndetse n’intwaro, inyubako zabagamo abanya politiki ba FPR Inkotanyi, ibibuga by’imyidagaduro ndetse n’icyumba cy’inama bifashishaga bakora inama bakanahafatira amafunguro.

Uretse izo ndake ebyiri, izindi nyubako zose zubatswe mu myaka ya 1960, zikaba zari iz’uruganda rw’icyayi rwubatse aha ku Mulindi.

N’ubwo hagiye kubakwa inyubako nshya ariko, ntibivuze ko ibikorwa bihari nk’indake ndetse n’ayo mazu ubuyobozi bukuru bw’ingabo za RPA bwabagamo bizasenywa, ahubwo byose bizaba bihari, nka bimwe mu bikorwa bigize ingoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora bijye bisurwa.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda Amb. Robert Masozera avuga ko iyi ngoro niyuzura izaba ariyo ya mbere isurwa kurusha izindi mu Rwanda.

Avuga ko bagendeye ku mibare y’abasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nteko ishinga amategeko basanga iyi ngoro nimara kuzura ariyo izahita iba iya mbere mu gusurwa.

Ati”Icyo nababwira ni uko nirangira kubakwa, niyo ngoro tubona ko izaba ariyo nini kurusha izindi zose dufite uko ari umunani ndetse inasurwa cyane. Twe mu mibare tugenderaho, turateganya ko izasurwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 120 na 150 mu mwaka, mu gihe izindi zikurikiraho ziri munsi.

Turagendera ku yindi ngoro mugenzi w’iyingiyi, ingoro y’umurage w’amateka yo guhagarika Jenoside, iri mu nteko ishinga amategeko, iriya ngoro ubu niyo ya mbere irimo gusurwa n’abantu benshi, aho isurwa n’abantu ibihumbi 100 ku mwaka”.

Iyi ngoro izubakwa mu byiciro bine

Icyiciro cya mebre cyari ugusana no kuvugurura inyubako zari zisanzwe zihubatse, kikaba cyararangiye.

Icya kabiri kizaba kubaka inyubako nshya izashyirwamo imurika rizaba rigaragaza amateka yo ku Mulindi, biteganyijwe ko izuzura mu mwaka umwe, icya gatatu kizaba gushyiramo iryo murika, naho icya kane kikazaba gukora neza umuhanda werekeza ku Mulindi.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Minisitiri Nyirasafari Esperance avuga ko ku Mulindi w’Intwari habitse amateka y’ingirakamaro ku banyarwanda b’ingeri zose, ariko by’umwihariko ku bakiri bato bagomba kuyigiraho bakanga ikibi nk’uko ingabo za RPA zahabaye zitandukanyije n’ikibi zikarwanira ukuri.

Ati”Ubu hutwari nibwo twaje uyu munsi kwirebera no gusobanurirwa, kugirango tunashishikarize n’abandi kujya bahagera kugirango babyirebere.

Ni ikintu kiza cyane rero urubyiruko rukwiriye kumenya, abanyarwanda bakwiriye kumenya kugira ngo twigire kuri izo ntwari”.

Ingoro y’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, yashyizweho ibiye ry’ifatizo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2012.Gusa imirimo yo gutangira kuyubaka nibwo igiye gutangira.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years