Ku Isi abakire bakomeje gukira mu gihe abakene na bo bakomeje gukena

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years

Ku Isi, abakire cyane bakomeje gukira, abakene bakagenda barushaho gukena. Muri uyu mwaka wa 2019, abakize 26 kurusha abandi ku Isi, bihariye umutungo ungana n’ubutunzi bw’abatuye Isi bakennye bangana na 50%. Mu yandi magambo, aba 26, ubutunzi bwabo bungana n’ubw’abatuye Isi bangana na miriyari 3.8, ari bo ½ cy’abatuye Isi!

Ibi ni ibigaragazwa na raporo ngarukamwaka ya Oxfam yagaragajwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) aho ivuga ko nk’umwaka ushize wa 2018, wabaye umwaka waranzwe n’uko abakire bakomeje gukira cyane, abakene na bo bakarushaho gukena.

Oxfam igaragaza ko nubwo bimeze gutya byoroshye ko aba 26 bakize kurusha abandi babishatse Isi yahinduka kuko 1% ry’umusoro utangwa n’aba bakire, ari wo ungana mu mwaka n’amadolari miriyari 418, ahagije kugira ngo buri mwana utari mu ishuri ku Isi abone uburezi kandi akanabona serivise z’ubuvuzi, ikintu cyagabanya byibuze imfu miriyoni eshatu ku mwaka!

Iyi raporo igaragaza ko ubutunzi bw’abakire 2.200 ku Isi bwiyongereyeho amadolari miriyari 900 mu 2018, cyangwa se amadolari miriyari 2.5 ku munsi. Mu yandi magambo, muri 2018, umutungo wa buri mukire muri abo wazamutseho 12%, mu gihe nyamara ubutunzi bwa buri mukene cyane ku Isi (1/2 cy’abatuye Isi) bwagabanutseho 11%!

Iyi raporo kandi aha yanzura igira iti “Umubare w’abatunze amamiriyari y’amadolari, bihariye umutungo ungana n’ufitwe na ½ cy’abatuye Isi, waragabanutse uva ku baherwe 43 mu 2017, baba 26 umwaka ushize. Mu 2016, bari 61”. Ibi byerekana ko abakire cyane barushaho gukira, abakene bakarushaho gukena.

Ibi kandi bigaragazwa n’uko Oxfam ivuga ko mu myaka icumi ishize y’ihungabana mu bukungu ku Isi, umubare w’abaherwe batunze miriyari z’amadolari wikubye kabiri! Hagati ya 2017 na 2018, buri minsi ibiri havukaga umuherwe ugeze ku rwego rwa miriyari y’amadolari.

Raporo iti “Umuherwe ukize kurusha abandi ku Isi, Jeff Bezos, ufite Amazon, umutungo we wariyongereye ugera ku madolari miriyari 112. Bivuze ko 1% by’ubutunzi bwe, bingana n’ingengo y’imari igenerwa ubuzima muri Ethiopia, Igihugu gituwe n’abantu miriyoni 105.”

Umuyobozi wa Oxfam ushinzwe ubukangurambaga na gahunda, Matthew Spencer, yagize ati “Gusubira inyuma gukabije kw’abantu babaho mu bukene bukabije, ni kimwe mu bintu bikomeye byagezweho muri kimwe cya kane gishize k’ikinyejana, bikaba bizamura ubusumbane…”

Yakomeje avuga ko imiterere y’ubukungu ivuze ko abafite imitungo ikomeza kwiyongera, kandi iyi mitungo ikaba mu biganza bya bake, mu gihe amamiriyoni y’abakene babeshejweho n’ubusa. Matthew Spencer avuga ko n’ubwo aba bakize ibyabo byiyongera cyane, abakene bugarijwe.

Ati “Abagore barimo gupfa kubera kutagira uburyo bugezweho bitabwaho muri materinite, n’abana nta bwo babona uburezi bwakabaye bubafasha kuzahangana n’ubukene. Nta n’umwe wakabaye ashyirwaho amakosa yo gusaza imburagihe cyangwa se kubaho atazi gusoma kubera ko bavutse ari abakene” Akomeza agira ati “Nta bwo byakabaye muri ubu buryo-hari umutungo uhagije ku Isi waha buri wese amahirwe yo kubaho…”

Na za Guverinoma zishyirwa mu majwi

Iyi raporo ivuga ko za Guverinoma nyinshi ku Isi ari zo zituma ikibazo cy’ubusumbane gikomera kuko zananiwe gushora cyane mu bikorwa rusange. Iti “Byagaragaye ko abantu bagera ku bihumbi icumi bapfa ku munsi bitewe no kubura ubuvuzi kandi abana miriyoni 262 ntibari mu mashuri, bitewe ahanini n’ababyeyi babo baba badafite ubushobozi bwo kuyabishyurira, kubabonera imyenda y’ishuri n’ibitabo.”

Oxfam ivuga ko za Guverinoma zigomba gukora byinshi mu kugera ku bikorwa rusange byo mu rwego rwo hejuru binyuze mu gukusanya imisoro, kandi hakabaho kugenzura ko itanyerezwa, ariko kandi hakitabwa ku gusoresha abakize kurusha abandi ngo kuko bivugwa ko usanga ari bo basoreshwa make.

Umuhanga mu bukungu w’Umufaransa, Thomas Piketty, ni we wavuze ko imisoro yakoreshwa mu kugabanya ubusumbane. Ikegeranyo ku busumbane ku Isi cya 2018 cyakozwe na Piketty kerekanye ko hagati ya 1980 na 2016, abakene kurusha abandi bangana na 50% by’abatuye Isi, babona amasenti (ibice) 12 kuri buri dolari ry’umutungo winjizwa ku Isi. Nyamara ariko noneho, abakire bangana na 1% by’abatuye Isi, kuri buri dolari ku Isi bafataho amasenti 27!

Oxfam ikaba ivuga ko guca ubusumbane nta handi byanyura uretse ko ibihugu bikennye cyane bigomba kongera imisoro y’abakize cyane. Ivuga ko iterambere ryihuse ry’Igihugu cy’u Bushinwa mu myaka isaga 40 ishize byatewe no kugabanuka k’ubukene bukabije. Gusa na none, ikavuga ko imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko muri iki gihugu ubukene bukabije bwagabanutseho icya kabiri kuva mu 2013. Nyamara, ngo mu karere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ho ubukene bukabije buriyongera.

Urutonde rwa 2016 rw’abaherwe batunze amamiriyari y’amadolari rwashyizwe ahagaragara na Forbes, rugaragaza ko abaherwe 1810 ku Isi umutungo wabo ungana hafi na miriyari 6.5 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga aruta umutungo mbumbe, GDP, w’Igihugu cy’u Buyapani, Igihugu cya gatatu ku Isi mu bifite ubukungu buteye imbere, gifite GDP ingana n’amadolari trillion 4.4. Mu yandi magambo, Forbes ivuga ko umutungo b’abantu 0.00002% bonyine ku Isi ungana na 9% by’umutungo mbumbe (GDP) w’Isi, ungana na trillion 74.

Muri 2016, Bill Gates, umuherwe wa Microsoft, ni we wari ukize kurusha abandi ku Isi, aho umutungo we wanganaga icyo gihe n’umutungo mbumbe w’ibihugu 122!

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni zo ziza ku isonga mu kugira abaherwe benshi babarirwa za miriyari z’amadolari, kuko mu 2016 yari ifite 540, bangana na 30% by’ababoneka ku Isi, batunze trillion 2.4, bingana na 37% by’umutungo w’abaherwe ku Isi.

U Bushinwa 251, u Budage 120, u Buhinde 84, u Burusiya 77 na Hong Kong ikagira abaherwe nk’abo 64. Forbes ikaba ivuga ko nyuma y’umwaka umwe u Bushinwa bwongereyeho abaherwe bashya 38 batunze za miriyari z’amadolari, kandi ko ibi bikomeje iki gihugu mu myaka irindwi cyangwa umunani kizaba kirusha abantu nk’abo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years