Ku bw’umutekano,Imiryango ibiri yakoreye ubukwe abana babo bato ngo babane nk’umugore n’umugabo[AMAFOTO]

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years

Imiryango ibiri yo mu gihugu cya Zambia yakoze udushya ubwo yakoreshaga ubukwe bw’abana babo batarageze imyaka y’ubukure ubu bakaba bagiye kubana nk’umugore n’umugabo ku myaka 17 na 16 y’amavuko.

Umugeni w’ umuhungu ni Mike Sibweni w’imyaka 17 y’amavuko naho uw’umukobwa ni Ruth Mwango w’imyaka 16 y’amavuko bashyingiranywe biturutse ku bwumvikane bw’imiryango yabo.

Nk’uko bitabngwa,ngo mu mezi ane ashize aba bana bagiye kubana mu ibanga nta wabahaye uburenganzira,aho bavuye iwabo baragenda bafite gahunda yo kujya kubana nk’umugore n’umugabo kugeza igihe imiryango yabo yababuze muri ayo mezi yose bahita bajya kubashaka babagarura mu rugo.

Amakuru akomeza avuga ko agashya nk’aka atari ubwa mbere kabaye hagati ya Mike na Ruth, kuko byemezwa neza ko aba bombi baje gukundana by’intangarugero ndetse bemeza ko bakundana byahebuje ku buryo byageze aho bikomeye mu mwaka wa 2018 bashaka kwiyahura nyuma y’uko abakuru mu miryango yabo bagerageje kubabuza kwikundanira ariko bikaba iby’ubusa.

Bajyanwe kuri polisi mu gashami gashinzwe ikinyabupfura,bajyanwa mu bantu bakuru ndetse n’abajyanama ngo byibura barebe ko babagira inama bakareka ibyo barimo, ariko kubakuramo urukundo rwabo byarananiranye.

Mu gutinya ko hari ikibi cyazaterwa no kubabuza kwikundanira no kubana nk’umugore n’umugabo,imiryango yombi yarateranye yiyemeza kubashyingiranya kugira ngo birinde ko hari ingaruka mbi byatera baramutse bababujije kubana kandi baniyemeza no kubafasha mu bukwe bwabo bugataha ntambogamizi ndetse no gukomeza amashuri yabo.

Magingo aya Mike ageze mu mwaka wa kane w’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, azakomeza amasomo ye no gufasha se mu mushinga w’ubucuruzi.Mu gihe umugore we Ruth ageze mu wa mbere w’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye akazajya yiga muri gahunda ya ninjoro anakorera ubucuruzi mu rugo.

Mbere y’ubukwe abageni bafashe ifoto n’ababaherekeje muri uwo muhango w’akataraboneka
Abageni bari bishimiye ubukwe bwabo kuko bari bagiye kubana bya nyabyo byemewe n’ababyeyi babo
Ku munsi w’ubukwe abantu benshi bari bahururiye uwo munsi mukuru wa Mike na Ruth
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years