Ku bw’amahirwe Chris Brown ntiyashyamiranye n’abanyakenya

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Icyamamare mu muziki, Chris Brown, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wari ufite igitaramo mu gihugu cya Kenya, yaragiye gushwana n’abanyakenya y bamushinjaga kumena telephone y’umufana washakaga kumuryaho Selfie ariko biza kurangira bigaragaye ko atayimenye.

Nk’uko Bongo 5 ibitangaza ngo hari hiriwe amakuru y’ibihuha yaciye kuri televiziyo muri Kenya ko yaba yamennye telephone y’uwo mufana ubwo yageragezaga gufata selfi. Aya makuru amaze kugera ku banyakenya, bafata umwanzuro wo kumusubiza iwabo atumva atabona.

Ku bw’ amahirwe habonetse video igaragaza neza ko Chris Brown atigeze amena telephone y’umufana maze, abona kwemererwa gukomeza urugendo ndetse no gukomeza gahunda zamuzanye.

Uyu muhanzi aje gukorera igitaramo cye mu gihugu cya Kenya, hamwe na Alkiba ndetse na Vanessa Mdee.

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years