Ku busabe bwa Israel,urubuga rwa Twitter mu mwanya nk’uwo guhumbya rwafunze imbuga za twitter z’abayobozi ba Palestina

  • admin
  • 03/07/2018
  • Hashize 6 years

Minisitiri w’umutekano mu gihugu wa Israel Gilad Erdan yasabye urubuga rwa twitter ko rwafunga imbugankoranyambaza za twitter zikoreshwa n’abayobozi b’umutwe wa Hamas muri Palestina none kuri ubu twitter yashyize mu bikorwa ibyo yasabwe n’uwo muyobozi ihita ifunga imbuga 35 zose.

Ibi yabisabye abicishije mu nyandiko aho yasabye uru rubuga guhita rufunga twitter z’aba bayobozi mu mwanya nk’uwo guhumbya twitter yahise ishyira mu bikorwa ubusabe bwa minisitiri.

Muri iyi nyandiko yashyikirijwe urubuga rwa Twitter hari handitsemo urutonde rw’abanyapalestina benshi bafite imbuga nkoranyambaga zifite aho zihuriye n’umutwe wa hamas.Bityo aba bose twitter ikaba yasabwe na Islael guhita ifunga imbuga nkoranyambaga zabo.

Twitter yahise ikora ibyo yasabwe ifunga imbuga 35 ziri kuri urwo rutonde nk’uko urwo rwandiko rwahise rubigaragaza.

Minisitiri Gilad Erdan yatangaje ko urwo rutonde ruriho abayobozi bakomeye mu mutwe wa Hamas aribo Ismail Haniyeh, Khaled Meshaal, Izzat al-Rishq, Hossam Badran, Salah al-Bardawil, Fathi Hammad, Fawzi Barhoum, Osama Hamdan, Sami Abu Zuhri, Taher al-Nono, Rawhi Mushtaha, Moussa Abu Marzouk na Hussein Abu Kwik n’abandi.

Kuri uru rutonde kandi hariho bamwe mu bayobozi bo mu mutwe wa Hezbollah wo muri Libani nka Naim Kassem na Salam al-Faham ndetse n’anandi.

Gusa iyo mitwe yombi ntacyo iratangaza kuri ibi byayikorewe byo gufunga imbuga nkoranyambaga zayo byakozwe na twitter ibisabwe na Minisiteri y’umutekano muri Islael.

Abayobozi bakomeye mu mutwe wa Hamas
Abayobozi bakomeye mu mutwe wa Hezbollah

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/07/2018
  • Hashize 6 years