Kristalina Georgieva yabaye umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi asimbuye Christine Lagarde

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years

Umunya-Bulgariyakazi Kristalina Georgieva, niwe watorewe gusimbura Christine Lagarde wari umuyobozi w’ikige k’imari ku isi IMF akaba yamanutse mu ntera kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Banki nkuru y’Uburayi (BCE).

Georgieva w’imyaka 66 y’amavuko yagiriwe ikizere cyo kuyobora iki kigega,mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019.

Mu ijambo yatangaje akimara gutorwa yavuze ko kuba umuyobozi w’iki kigega bigoye muri iki gihe bitewe n’ubukungu buri kugenda buhindagurika ndetse n’intambara y’amasoko mpuzamahanga.

Ati”Ni inshingano zitoroshye kuba umuyobozi wa IMF kuri iki gihe aho ubukungu bw’isi bukomeje kugenda buhindagurika,intambara ku mu bucuruzi zikomeje gushinga imizi ndetse n’imyenda (amadeni) yiyongereye cyane bwa mbere mu mateka.

Ibi kandi bisobanuye uguhangana n’ibibazo birimo ubusumbane,ukwangirika kw’ikirere ndetse n’ihindagurika ryihuta ry’ikoranabuhanga”.

Georgieva azatangira inshingano ze zo kuyobora, tariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka.

Gusa n’ubwo abaye umuyobozi wa IMF, igihe yari amaze gutanga kandidatire ye ishami rya IMF muri Amerika ryabanje kumuca intege rivuga ko umuntu ugomba kuyobora iki kigega agomba kuba ari munsi y’imyaka 65 y’amavuko mu gihe we yari ayirengeje.

Georgieva,wari umunyapolitike yabaye umuyobozi wa kabiri mukuru wa Banki y’isi guhera mu 2017.Nyuma yo gutorwa n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi,yavuze ko yasabwe kuva ku buyobozi bwa banki y’isi.

Mu 2016, yatanze kandidatire ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye aza gutsindwa n’umunya-Portugal Antonio Guterres.

JPEG - 154.5 kb
Kristalina Georgieva yatorewe kuyobora IMF avuye ku mwanya w’umuyobozi wa banki y’isi
JPEG - 102.7 kb
Christine Lagarde wari umuyobozi wa IMF yamanutse mu ntera ubu ni umuyobozi wa banki nkuru y’Uburayi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years