Koreya y’Epfo yinjiye mu makimbirane n’Ubuyapani yihishe inyuma y’intambara mu by’ubucuruzi

  • admin
  • 12/08/2019
  • Hashize 5 years

Koreya y’Epfo ivuga ko igiye gukura Ubuyapani ku rutonde rw’ibihugu icuruzanya nabyo bya hafi,amakimbirane yongeye kwisubiramo nyuma y’uko Ubuyapana bwari bwarakoronije Koreya bwirukaniwe.

Ibi bije ari ukwihimura ku Buyapani ku cyemezo nabwo bwafashe mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Kanama cyo gukura Koreya y’Epfo ku rutonde rw’ibihugu bukorana nabyo ubucuruzi bwa hafi.

Minisitiri w’inganda wa Koreya y’Epfo, Sung Yun-mo, yavuze ko Ubuyapani ari bwo bugiye gushyirwa ku rutonde rushya rw’ikumirwa mu bucuruzi.

Ubushyamirane bumaze imyaka hagati ya Koreya y’Epfo n’Ubuyapani bwongeye gutizwa umurindi umwaka ushize.

Icyo gihe,ibyemezo by’urukiko muri Koreya y’Epfo byategetse kompanyi zo mu Buyapani kuriha indishyi ku Banyakoreya kubera gukoreshwa imirimo y’agahato mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Ibyo byemezo by’urukiko byamaganwe n’Ubuyapani, buvuga ko icyo ari ikibazo cyacyemuwe mu mwaka wa 1965 ubwo ibi bihugu byombi by’ibituranyi byabyutsa umubano ushingiye kuri za ambasade.

Ese aya makimbirane yatangiye ryari

Ibi bihugu bibiri bisangiye amateka y’amakimbirane arimo n’igihe Ubuyapani bwakolonizaga Koreya kuva mu mwaka wa 1910 kugeza butsinzwe mu mwaka wa 1945.

Ubu bushyamirane mu bucuruzi, burimo no kugabanya ibicuruzwa by’ikoranabuhanga, bwateje icyuka cy’ubwoba mu rwego rw’ikoranabuhanga ku isi.

Image caption Ni ibihugu bituranye bitandukanyijwe n’inyanja

Mu kwezi gushize kwa karindwi, Ubuyapani bwakajije amategeko ajyanye no kohereza mu mahanga ibikoresho bikenerwa cyane n’inganda z’ikoranabuhanga zo muri Koreya y’Epfo.

Iryo kumirwa hagabanywa ibyo bikoresho nkenerwa mu nganda z’ikoranabuhanga ryateye impungenge Koreya y’Epfo ku byago ryateza ubukungu bwayo busanzwe buri gusubira inyuma.

Ibihugu byombi bishinjanya ikumira ridakwiye mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Ubu Ubuyapani bugiye gushyirwa mu cyiciro gishya cy’ibihugu bitakurikije gahunda yo kugenzura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, nkuko biteganywa n’amahame mpuzamahanga.

Park Tae-sung, umutegetsi mukuru wo muri minisiteri y’ubucuruzi ya Koreya y’Epfo, yashinje Ubuyapani kugira imigenzereze idakwiye mu bucuruzi, ariko ntiyayisobanura.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/08/2019
  • Hashize 5 years