Koreya y’epfo: Inkongi y’umuriro yahitanye abantu barenga 38

  • admin
  • 29/04/2020
  • Hashize 4 years

Abashinzwe kuzimya imiriro barashakakisha ababa barokotse inkongi y’umuriro yafashe inzu ikirimo kwubakwa i Icheon muri Koreya y’epfo.

Iyo nkongi y’umuriro yahitanye abantu barenga 38. Abandi barenga 10 barakomeretse uyu munsi kuwa gatatu nk’uko abayobozi babivuga.

Umuriro wadutse ubwo abakozi barimo kwubaka inzu y’ububiko mu mujyi wa Icheon mu bilometero 80 uvuye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Seoul.

Abayobozi bavuga ko umuriro wakwirakwiriye vuba igihe abakozi bakoraga mu gice cyo munsi y’ubutaka kandi ko amaperereza arimo gukorwa kugira ngo bamenye icyabiteye.

Abantu 410 nibo boherejwe ahabeye iyo mpanuka. Barimo abazimya imiriro 335.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yasabye minisiteri zose zibishinzwe gukora ibishoboka byose bijyanye n’ubutabazi, bashyira hamwe ibikenewe byose nk’uko Kang Min-seok, umuvugizi wa perezidansi ya Koreya y’epfo “blue house” yabivuze.

Ibiro ntaramakuru Yonhap byatangaje ko umuriro wazimye nyuma y’amasaha.


Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/04/2020
  • Hashize 4 years