Koreya ya ruguru yongeye kurasa ibisasu bibiri byambukiranya inyanja

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years

Koreya ya ruguru yongeye kurasa ibindi bisasu bibiri zambuka inyanja nyuma y’igihe gito aba perezida ba Koreya ya ruguru na Amerika bahuye bakagirana ibiganiro.Gusa ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’epfo buvuga ko kugeza ubu bataramenya ubwoko bwa ziriya missile.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi bwa Pyongyang byatangaje ko kurasa ziriya missiles byakozwe hagamijwe guha gasopo ingabo za USA n’iza Koreya y’epfo ziri kwitegura gutangira imyitozo zihuriramo iba buri mwaka.

Intandaro y’ibi byose bivugwa ko ituruka kuri iyo myitozo hagati y’ibyo bihugu by’ibicuti kuko buri gihe iyo ibaye birakaza ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru by’umwihariko Perezida Kim.

Ni mu gihe kandi abagabo babiri basa n’abacengana mu bya politike aribo Perezida Kim Jong Un na Donald Trump baherutse guhurira ku mupaka wa Koreya ya ruguru ndetse Kim agaha ikaze Trump mu gihugu cye, agakandagira ku butaka bwacyo bwa mbere mu mateka kuba umuperezida wa Amerika ahakandagiye.

Nubwo muri iki gihe hariho ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi( USA na Koreya ya ruguru) kugira ngo baganire , ariko ubutegetsi bwa Kim buvuga ko ibiganiro byose bizakomwa mu nkokora n’imyitozo hagati y’ingabo za USA n’iza Koreya ya ruguru.

Bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibya politike z’ibihugu by’umwihariko ibiri kubera muri Koreya zombi,bavuga ko umuvuduko wa biriya bisasu Koreya ya ruguru yarashe mu cyumweru gishize, bishobora gusenya Koreya y’epfo ndetse n’igice cy’Amajyepfo y’Ubuyapani.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years