Koreya ya Ruguru yongeye ku gerageza ibisasu bibiri bya kirimbuzi

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years

Koreya ya Ruguru yateye ibisasu bibiri bya misire bitaramenyekana neza ibyo ari byo, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Koreya y’Epfo,byabaye mu gisa n’igerageza rya mbere ribaye muri uno mwaka.

Ntabwo hamenyekanye ubwoko bw’ ibisasu byageragejwe , usibye ko byarekuwe ku nkombe y’iburasirazuba bw’amajyaruguru yerekeza ku nyanja y’Ubuyapani.

Muri Gicurasi umwaka ushize habaye irindi geragezwa rya misile hari hashize amezi amezi 18 haragahenge . mu gihe cyashize Koreya yagiye igerageza ibitwaro kirimbuzi

Abategetsi b’igisirikare cya Koreya y’Epfo basohoye itangazo, bavuga ko igisirikare gikomeza gukurikiranira hagufi nimba hari ibindi bisasubyongera guterwa kandi ngo cyiteguye guhangana n’icyaza gihungabanya umutekano w’igihugu

Igeragezwa ry’ibisasu ribaye nyuma yiminsi mike Koreya yepfo na Amerika batangaje ko basubitse imyitozo ngarukamwaka mu gihe bahangayikishijwe na coronavirus.

Leif Eric-Easley, umwarimu kuri kaminuza ya Ewha i Seoul muri Koreya y’Epfo, avuga ko “Koreya ya Ruguru ishatse kwerekana ko izakomeza iha igisirikare ubushobozi buhambaye buzatuma amerika yemera ibyo basaba buzoyituma isaba “.

Mu ntangiriro z’uno mwaka, umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yatangaje ko agahenge yari yatanze kagiye kurangira igasubira kugerageza ibisasu, nyuma y’aho ibiganiro hagati y’icyo gihugu na Amerika bihagaritswe ntacyo bigezeho.

Kim Jong-un kandi yatangaje ko isi ishobora kubonera igisasu gishyashya cya kirimbuzi mu minsi mike iri imbere yagize ati’’ Isi ishobora kubonera igisasu gishyashya cya kirimbuzi mu minsi mike iri imbere’’

Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi yabujije Koreya ya Ruguru kugerageza ibisasu bya misire birasa kure. nyuma y’aho yari yagerageje misire zavugwa ko zishobora kugera ku butaka bwa Amerika.

Perezida wa Amerika Donald Trump aheruka kubonana na Kim Jong-un mu kwa gatandatu 2019 ku mupaka uhuza Koreya y’Epfo n’iya Ruguru.

Mu mwaka ushize , Koreya ya Ruguru yaragerageje ibisasu bitari bike, mu byagaragaraza ko kwari gushaka kugondoza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zikubite agashyi zemere ibyo isaba.

Hagati aho, Washington yaranze gukura ibihano yafatiye icyo gihugu, ishimangira ahubwo ko igomba kubanza kureka burundu umugambi wayo wo kugerageza ibitwaro byoyo bya kirimbuzi.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years