Koreya ya Ruguru yatangaje ko ingabo zayo zagerageje ibisasu bya rutura

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru , KCNA, byatangaje ko ingabo za kiriya gihugu zagerageje ibisasu bya rutura byo mu bwoko bwa missiles kandi ngo byagenze neza. Byari mu rwego rwo kwereka abo mu Burengerazuba bw’Isi ko icyihagazeho mu bya gisirikare.

Kuva uwahoze ayobora Amerika Donald Trump yahurira na mugenzi we uyobora Koreya ya ruguru mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kagabanya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo mu mwaka wa 2019, Koreya ya Ruguru yabaye nk’ihagaritse gukora biriya bisasu.

Imishyikirano bagiranye ariko nta musaruro yatanze kuko ibyo bari baremeranyijeho buri ruhande rwashinje urundi kutabikurikiza bityo inyandiko ihera mu kabati, ibura ibikorwa biyikurikira.

Nyuma ya Donald Trump, muri iki gihe Amerika iri kuyoborwa na Joe Biden bisa n’aho Amerika ititaye cyane cyangwa ikaba yarabuze umwanya wo kwita ku bibazo byayo n’ubutegetsi bw’i Pyongyang.

Mu gihe gito Biden amaze ku butegetsi, yahuye n’ibibazo byo kubanza kugarurira Amerika isura nziza mu nshuti zayo ariko naho ihangana n’ikibazo cy’ingutu cyo gucyura abasirikare bayo bari bamaze imyaka 21 mu ntambara ya Afghanistan.

Koreya ya Ruguru isa n’iyabonye ko Amerika ihugiye muri biriya nayo yubura gahunda zayo zo gutunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi n’ibindi bya karahabutaka byambukiranya imigabane.

Mu mpera z’Icyumweru gishize( hari tariki 11, Nzeri, 2021) ubwo Abanyamerika bibukaga ibitero bagabweho n’ibyihebe bya Al Qaeda bikica abaturage bayo barenga 3000, Koreya ya Ruguru yo yari irimo igerageza ibisasu byayo ngo irebe ko bikora neza.

Yaje gusanga bikora neza kuko byeretse ababikoze ko bishobora kugera ku mwanzi cyangwa ku kindi babitumye neza nk’uko babitumye kandi bikahagera bigenze ibilometero 930.

Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru rivuga ko ziriya missiles ari gasopo yahaye abanzi bayo aho baba bari hose ku isi.

Iki gihugu cyahoze, kandi n’ubu niko bikimeze, gishinja Amerika na Koreya y’Epfo kugishotora.

Iby’irasa rya biriya bisasu bije nanone mu gihe Intumwa ya Amerika kuri Koreya ya Ruguru muri iki Cyumweru yitegura gusura u Buyapani na Koreya y’Epfo bakaganira ku ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ryongeye gutangizwa i Pyongyang.

Uwo ni Ambasaderi Sung Kim.

Azagera i Tokyo mu gihe hashize igihe gito nanone Koreya ya Ruguru ikoresheje akarasisi k’abasirikare bayo berekana intwaro bafite n’ubudatsimburwa ku rugamba bwabo.

Icyo gihe Perezida Kim Jong-Un yari ahibereye ari kumwe n’abana be n’abandi bantu bakomeye mu butegetsi bwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/09/2021
  • Hashize 3 years