Korea ya ruguru igiye kugaba ibitero kuri America

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years

Korea y’ amagepfo ihangayikishijwe na Perezida wa Amerika Donald Trump uvuga ko azatera igitero cya gisirikare kuri Korea ya ruguru, niramuka ikomeje gushotora , Leta zunze ubumwe za Amerika.

Trump yatangarije abamushyigikiye n’abatavuga rumwe nawe muri Amerika no mu mahanga yuko azatera Korea ya ruguru n’umuriro w’akataraboneka ku Isi. Iyo mvugo yari isanzwe imenyerewe kuvugwa na Leta ya Pyongyang.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2017, General Kim Rak Gyom, umukomanda mu gisirikare cya Korea ya ruguru ushinzwe intwaro za kirimbuzi , ya bwiye ikinyamakuru cya Leta KCNA y’uko nta biganiro bagirana na Perezida Trump ndetse bitanashoboka. Gyom avuga ko Trump ar’ umuntu udatekereza neza kandi ko ikintu cyonyine cyakora kuri we gisaba ingufu.

General Gyom yongeye abwira KCNA ko abategetsi b’igisirikare ko hagati mur’uku kwezi kwa munani bazaba barangije umugambi wo gutera ikirwa cy’Amerika cyitwa Guam kiri mu burengerazuba bw’inyanja ya Pacifique. icyo Kirwa gifite ikambi y’abasirkare barwanira mu kirere n’ibiro by’abasirikare barwanira mu mazi.

Ibyo bitero Gyom avuga ko ibyo bitero bizakorwa n’ama missile arasira hafi yitwa Hwasong-12.

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years