konti ya Shaddy Boo kuri Instagram yashimuswe n’abantu batazwi
- 29/08/2018
- Hashize 6 years
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo, umwe mu bagore bazwi kandi bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ari mu bwigunge n’agahinda nyuma y’uko konti ye ya Instagram yashimuswe n’abataramenyekana.
Nk’uko bisanzwe, akiva mu buriri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, yinjiye muri konti ye ashaka kureba uko umuryango mugari yari amaze kugira waramutse atungurwa no gusanga bayimutwaye.
Shaddy Boo yavuze ko yabuze konti ye muri iki gitondo ndetse kugeza ubu akaba agishakisha uburyo yayisubiza nubwo bigoranye.
Ati “Konti bayintwaye uyu munsi, nabyutse ndayibura, bayitwaye nyine byarangiye. Ndi kureba ko nabona abamfasha nkayigarura, sinzi muri make.”
Yavuze ko yari amaze nk’iminsi ibiri nta mafoto mashya cyangwa video ashyiraho gusa yacaga muri konti ye asura ibyo bagenzi be batambukije.
Ati “Navuga ko hari hashize nk’iminsi ibiri ntashyiraho ikintu, najyagaho gusa nkareba iby’abandi.”
Shaddy Boo yavuze ko kwibwa Instagram bitamuhungabanyije nubwo benshi bakeka ko ‘yabaye imbata y’imbuga nkoranyambaga’.
Ati “Nta kintu byantwaye, ntabwo nahungabanye ku buryo byambuza amahoro, ntabwo ndi umuntu uri addicted (wabaye imbata) ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bamwe babikeka. Amafoto bayasibye yose ariko nzifotoza andi.”
Yongeyeho ko nta biganiro bidasanzwe cyangwa amabanga yatambukije abicishije kuri Instagram ku buryo abamwinjiriye bamushyira hanze.
Ati “Nta biganiro bikomeye nakoreyeho, ndi umuntu udashyira ibintu byanjye hanze, ntabwo ari ibintu numva bimpangayikishije.”
Abashimuse konti ya Shaddy Boo, bahanaguye amakuru yose yagiye ashyiraho uhereye ku mafoto, amavideo n’indi myirondoro ye yose.
Shaddy Boo yari asigaye akurikiwe n’abasaga ibihumbi 325, yakoreshaga uru rubuga mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.
Yabyutse mu gitondo cya kare nk’uko yabimenyereye arebyeho asanga nta kintu nakomwe kiriho byose babisibye kare
Yanditswe na Habarurema Djamali