Kongo : Nyuma y’uko Ntaganda ahamwe n’ibyaha barifuza ko na Mudacumura wa FDLR yatabwa muriyombi

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18, imiryango itegamiye kuri Leta yagize uruhare mu kumurega ivuga ko uyu ari umunsi w’ibyishimo n’ikizere ku batuye baho yakoreye ibyaha. bakanifuza ko na Mudacumura w’umunyarwanda ukiri gushakishwan’inkiko , ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe na FAR basize bakoze Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 nawe yatabwa muriyombi akaryozwa amabi ya koreye abakongomani.

Imiryango mpuzamahanga; Fédération Internationale des Ligues des Droits de l’Homme (FIDH), Associations Africaine de Défense des Droits de l’Homme (ASADHO), Groupe Lotus na Ligue des Electeurs yatangarije BBC ko yakiriye neza umwanzuro w’urukiko.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bemeza ko n’ubwo FDLR ifite ubuyobozi ariko Lt Gen Sylvestre Mudacumura ariwe ugifite ijambo rya nyuma. Banatangaza ko zimwe mu mpamvu zituma atakiboneka ari ukubera atakizera bamwe mu bo bakorana bashaka kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Iyi miryango yagize uruhare mu kugaragaza ibyaha byarezwe Bosco Ntaganda wahoze mu nyeshyamba mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Kongo.

Bosco Ntaganda, uyu munsi yahamijwe ibyaha 13 by’intambara n’ibyaha 5 byibasiye inyoko muntu yakoze hagati ya 2002 na 2003 mu ntara ya Ituri. Ntaganda yaburanye ahakana ibi byaha, afite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo.

Iyi miryango ivuga ko iki cyemezo ari intsinzi ku bihumbi by’abantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’inyeshyamba za Bosco Ntaganda muri Ituri, cyane cyane abasambanyijwe ku ngufu.

Ntaganda yahoze yungirije Thomas Lubanga ku buyobozi bw’inyeshyamba za Forces Patriotiques pour la libération du Congo (FPLC), zishinjwa ibyaha binyuranye byakoreye muri kariya gace ka Ituri.

JPEG - 61.2 kb
Ntaganda yahoze yungirije Thomas Lubanga ku buyobozi bw’inyeshyamba za Forces Patriotiques pour la libération du Congo (FPLC)

Dismas Kitenge umuyobozi wa Groupe Lotus yavuze ko “Uyu ari umunsi ukomeye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FPLC batahwemye gusaba ko Ntaganda aryozwa ibyaha yaregwaga”.

Ntaganda yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyaha uru rukiko ruhamije umuntu ku nshuro ya mbere.

Paul Nsapu uyobora umuryango Ligue des Electeurs akaba n’umunyamabanga wungirije wa FIDH avuga ko imiryango yabo ariyo yakomeje gusaba cyane ko ibi byaha uru rukiko rubyibandaho.

Ati: “Abakorewe ibi byaha bagize uruhare runini mu kubigaragaza ubwo bitabiraga amaburanisha y’uru rubanza“.

Iyi miryango, ivuga ko uru rubanza rutanga ikizere ko n’abandi bantu bakekwaho ibyaha nk’ibi bakoreye muri Kongo, nka Sylvestre Mudacumura munyarwanda ukiri gushakishwa , bazageraho bakabibazwa.

Andi makuru avuga ko harimo abayobozi ba FDLR bashaka kwikiza Lt. Gen Mudacumura ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside kugira ngo ifatwa rya FDLR nk’umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside biveho.

Bimwe mu byaha Lt Gen Mudacumura akurikiranyweho mu burasirazuba bwa Congo, byakozwe kuva mu 2009 kugera mu 2010, ni ukwibasira abaturage batuye mu duce twa Masisi, Lubero na Walikale, cyane cyane ahitwa Luofu hishwe Abakongomani bagera ku bihumbi bitanu, imiryango myinshi igakurwa mu byabo nyuma yo gutwikirwa no gusahurwa.

Urukiko mpuzamahanga ntabwo rugikorera iperereza muri Kongo. Iyi miryango ivuga ko rushobora gushyira igitutu kuri Leta ya Kongo igakurikirana abakekwaho ibi byaha nk’ibi nk’uko bivugwa na Jean-Claude Katende uyobora umuryango ASADHO.

Iyi miryango, isaba urukiko mpuzamahanga gutangaza vuba ibihano ku byaha byahamijwe Ntaganda, rugakomeza iburanisha ku ndishyi z’akababaro ku bakorewe n’abagizweho ingaruka n’ibyaha yahamijwe.

GIF - 244 kb
Lt Gen Mudacumura ufatwa nk’umuyobozi wa FDLR.

Kuva Lt. Gen Mudacumura yashyirirwaho inyandiko zimuta muri yombi 2012 kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga yavuye ku buyobozi bwa FDLR. Gen Maj Iyamuremye ‘Rumuri’ niwe wahise afata ubuyobozi, wari usanzwe aba hafi ya Rutchuro na walikale ahitwa kuri Gasopo ariko akajya walikare kugaragaza ko ariho afite ibirindiro.

Nubwo Lt. Gen Mudacumura yavuye ku buyobozi, ngo niwe ufite ijambo rya nyuma kuri FDLR ndetse n’ibikorwa biba niwe ubitegura agatanga n’amabwiriza bitewe n’ubumenyi afite mu gisirikare.

Lt. Gen Mudacumura, bivugwa ko ari we watanze amabwiriza yo gutera mu Rwanda taliki 27/11/2012, ubwo abarwanyi ba FDLR bategara mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Cyanzarwe na Bugeshi na Busasamana bayobowe na Col gakwelele.

GIF - 195.5 kb
Mudacumura ari inyuma ya Perezida Habyarimana

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years