Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu birego yakiriye byose ibigera kuri 79.93% aribyo byakemutse

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko mu mwaka wa 2018-2019 bakiriye ibirego bigera ku 1328 ibyinshi muri byo ni ibirego byerekeranye n’uburenganzira ku mutungo ndetse n’ibyo kutarangirizwa imanza kuri bamwe.Naho abatanze iberego byinshi ni abagabo ugereranyije n’abagore.

Iyi komisiyo yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira ubwo yagezaga ku nteko Rusange y’Imitwe yombi (abadepite n’abasenateri) raporo y’ibikorwa byayo ku burenganzira bwa Muntu y’Umwaka wa 2018-2019 n’iteganyabikorwa rya 2019-2020.

Ubusanzwe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo ifite inshingano yo kwakira, gusuzuma no gukora iperereza ku birego bijyanye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine,yavuze ko ibyinshi mu birego bakiriye byiganjemo ibyerekeranye n’uburenganzira ku mutungo nibyo kutarangiza imanza.

Ati”Ibyinshi mu birego Komisiyo yakiriye byiganjemo ibirego by’uburenganzira ku mutungo ndetse n’ibirego by’ubutabera bijyanye no kutarangiza imanza”.

Avuga ko muri ibyo birego byose uko ari 1328 byakiriwe,ibigera ku 1081 byashyikirijwe inzego kugira ngo bikemurwe,ibiri ku kigereranyo cya 79.93% nibyo byakemutse.

Ati”Ibirego 1081 bingana na 81.40% byarangije gukorerwa amaperereza bishyikirizwa inzego ngo zibikemure. Muri ibyo birego byashyikirijwe inzego, ibirego 864 bingana na 79.93% byabonewe ibisubizo na ho ibirego 217 bingana na 20.07% ntibirabonerwa ibisubizo”.

Nirere yavuze ko nubwo bimwe byakemutse ariko ngo hari ibigikenewe kongerwamo birimo uguca imanza neza ndetse no kuzihutisha.

Ati”Komisiyo yasanze hakiri ibigikeneye kongerwamo imbaraga birimo kongera ubudakemwa bw’imanza no kwihutisha imanza mu nkiko, ndetse n’imbogamizi y’uko umubare w’abunganirwa mu nkiko ukiri muto no kuba hari abaturage batarasobanukirwa iby’ubufasha mu by’amategeko butangwa na MAJ”.

Gusa Nirere yishimira intambwe imaze guterwa na zimwe mu nzego zishinzwe gukemura ibyo bibazo zikabibonera umuti.

Ati”Bigaragaza ko hari intambwe ishimishije yatewe n’inzego zishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu kuko inyinshi zihatiye kubonera umuti ibibazo zashyikirijwe izindi zigaragaza ubushake bwo kubikemura”.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019 Komisiyo yakurikiranye ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu 1328, birimo ibirego 473 (35.62%) byayigejejweho mu mwaka wa 2018-2019 n’ibirego 855 (64.38%) byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka w’2017-2018.

Muri ibyo birego byose usanga umubare munini ari ibirego byatanzwe n’abagabo kuko mu mwaka wa 2017-2018 abagabo batanze ibirego bigera kuri 294,abagore batanga 284 naho mu mwaka wa 2018-2019 abagabo batanze ibigera ku 102 abagore batanga 93.

PNG - 116.8 kb
Umubare munini w’iberego byakiriwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu,abagabo nibo batanze byinshi ugereranyije n’abagore
PNG - 91 kb
Mu birego bakiriye ibiri ku kigereranyo cya 79.93% nibyo byakemutse naho 20.07% ntibirakemuka

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years