Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, abera hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. Abari biyamamaje bose hamwe ni 28.
Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.
Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru batowe ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.
Intara y’Amajyapfo ihagarariwe na Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.
Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.
Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.
Mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, amatora y’Abasenateri arakomeza hatorwa babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.