Kohereza Kabuga kuburanira arusha haracyarimo imbogamizi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) yategetse ko Kabuga Félicien yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi.

Ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, uwo Mucamanza Iain Bonomy, yategetse ko Kabuga akorerwa ibizamini by’ubuzima kugira ngo harebwe niba afite amagara mazima ku buryo yakoherezwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania.

Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko, yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, akaba ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe.

Muri Kamena,  Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ikaba ari yo imuburanisha nk’uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

Umucamanza Iain Bonomy, wahawe kuburanisha urwo rubanza, yavuze ko Kabuga akeneye gufatirwa ibizamini by’ubuzima kuko ari byo bizagena itariki nyirizina yo gutangira kuburanishwaho, bikanashimangira ko “afite impagarike nzima yatuma yoherezwa i Arusha muri Tanzania.”

Kabuga ukurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997.

Ibyo byaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT bivuga ko kohereza Kabuga kuburanira i Arusha muri Tanzania bikomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Urwo rwego rwemeza ko ari ingenzi kuba Kabuga yakoherezwa muri Arusha, ahari ibimenyetso byinshi n’abatangabuhamya bamushinja, nubwo we yanga urunuka igitekerezo cyo kuba yakoherezwa muri icyo Gihugu abyitirira impungenge z’ubuzima bwe n’impamvu za Poritiki.

Kabuga kuri ubu utegereje kugezwa imbere y’urukiko rwa Loni, yahakanye ibyaha byose ashinjwa, avuga ko ari ibinyoma ubwo yaburanishwaga n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years