Ko usanga abana b’ubu baratwawe na byinshi, twabihuza dute no kubaka uburezi bufite ireme?

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years

Mu gihe abanyeshuri barikwerekeza mu biruhuko haribanzwa icyakorwa ngo bazabibyaze umusaruro nk’uko bikwiye, n’ubwo byitwa igihe cyo kuruhuka, ni umwanya wo gufasha ababyeyi, gusubira mu masomo, no guha umwanya ubundi bumenyi. Si umwanya wo kwihereranwa na za filime n’ibidafite inyungu ku mbuga nkoranyambaga.

Urebye aho isi igeze, nta mwanya wo kuruhuka ukibaho kuko wasanga abandi bagusize. Uburezi nk’inkingi y’iterambere bugomba kugira ireme. Nta handi ngo ryava uretse mu guhuza uburezi n’ubuzima bwa buri munsi abana b’ubu babayemo nk’uko twabitangarijwe na Kwizera Denys Francios umuyobozi w’ikigo cya KDF-BEBF School (Batsinda Education for Better Future)

Ni nyuma yo kwiga uburezi kandi akaba ari n’umuhamagaro wange, byahuye n’uko nageze hano Batsinda nsanga umubare w’abana b’inzererezi ari mwinshi nareba neza nkobona byaba binafitanye isano n’uko igiko cy’amashuri cya Kagugu kiri kure kandi hariyo n’ubucucike. Nahise mfaata icyemezo gushinga ishuri aha ritangwamo amasomo asanzwe ariko tukazanamo na bya bindi byose abana bakeneye.

Twatangiye muri 2012, mpuza abanyeshuri 74 kuri ubu tugeze kuri 740 aho imfura zirangije uwa gatanu zikaba zirajya mu wa gatandatu, nabikoze kugira ngo mfashe igihugu kandi nange nifashe, dutanga amahirwe ku buryo buri muntu aryisangamo. Umubyeyi atanga amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000) gusa nk’umusanzu wo kubona bimwe mu bikenewe

Dufite Project sidufasha mu mikoranire myiza n’abo duturanye: hari abana batishoboye turihira tukanahaba ibikoresho, kuri ubu dufite 54. Tubakira tugendeye ku byangongwa duhabwa n’inzego z’ibanze za leta byemeza ko bari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe.

Ibindi ni nk’aho buri mwaka dutanga ubwisungane mu kwivuza mu midugudu itwegereye kuko ubuzima ni yo soko ya byose. Twisanga mu bikorwa bya leta; twitabira ubutumire kandi tukanakora ibyo badusaba. Turanabashima ku bufatanye dufitanye.

Uretse imibare n’Igifaransa, tunafite ama Club atandukanye nka Anti-SIDA, kubyina, kurwanya Ibiyobyabwenge na Karate yo iherutse no kuduhesha umudali wa kabiri ku rwego rw’igihugu. Ibi byose ni ibintu abana bakunda, tukabafasha kubibagezwaho mu buryo bukwiye dufatanyije n’ababyeyi

Ku bijyanye n’imyigire nta kibazo, ababyeyi turafatanya. Imbogamizi ntizibura kuko nk’ubu twatangiye guhura n’ikibazo cy’ubucucike, urumva dufite ibyumba 12, staffroom, office na sekeretariya, usanga buri cyuma gifite abana 50 uretse muwa gatatu no muwa kane usanga ari 25 na 35. Icyo twifuza ni ubufasha, si amafaranga ahubwo ni uburyo bwo koroherezwa mu kubona ibya ngombwa tunasaba umuganda ababifite mu nshingano bose.”


Kwizera Denys Francios umuyobozi w’ikigo cya KDF-BEBF School

Nyuma twashatse kumenya icyo bagiye gukora mu biruhuko twegera Havugimana umukuru w’ababyeyi barerere muri BeBF, yagize ati: “mu myaka tumaze ibintu bigenda neza uretse ko inyubako zitangiye kuba nke. Mu biruhuko tugiye gushyiraho gahunda yo guhura tugasubira mu masomo, ibi bizarinda abana kurarikira ibidafite umumaro

Yakomeje atubwira ko ababyeyi bari bakwiye kurinda abana babo kuba abakoloni b’amafilime. Ni mugihe usanga urbyiruko ry’ubu rusigaranye imyitwarire mvamahanga cyane cyane bakura mu mashusho n’imbuga nkoranyambaga.


Club ya Karate yo iherutse no kuduhesha umudali wa kabiri ku rwego rw’igihugu

Andi mafoto: Ababyeyi bari bishimiye umusaruro w’abana babo





Abana nabo bari babukereye



Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years