Ko umugabo wanjye yanteje bagenzi be ababwira ko ngira amavangingo menshi bakaba bamereye nabi-Nkore iki?

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years

Mumbabarire nirinze kuvuga amazina yanjye, ndi umunyarwandakazi waciye mu rubohero, nkaba kandi naratojwe umuco wo gufata neza umugabo wanjye mu buryo bushoboka bwose.

Kera tukiga umubano kwa padiri bajyaga batubwira ko kugira ibanga ry’urugo ari iby’ingenzi ariko umugabo wanjye abara inkuru zose kugera n’aho avuga n’ibyo mu buriri nukuri!

Ntunguwe inshuro ebyiri aho abagabo babiri bamaze kungeraho bansaba ko turyamana, baza bituratuza ariko nyuma nkabona intego yabo ku bw’amahirwe bakanerura bakambwira.

Nibyo koko ayo mavangingo ndayafite, kandi n’umugabo wanjye abashije kumfasha kuyazana nkanyurwa pe, ariko na none arazimura.

Umugabo wa mbere yaraje ansanga aho ncururiza ahagura agacupa arasoma mu masaha ntari mfite abakiri, turaganira anaganyira ibibazo afite iwe, wamugani na we aba ambwiye iby’iwe agera no mu buriri.

Byaratinze akomoza no kuri iki cy’amavangingo aho yavuze ko umugore we atayagira kuva babana, nk’umuntu mukuru namubwiye ko bose bagomba gufatanya ibyo bifuza bakabishakira umuti hamwe kandi bigakunda.

Nibwo yeruye atangira ibyo kunsaba ko umunsi umwe nazamukundira tugasambana, ambwira ibintu byinshi agera n’aho ambwira ko njyewe ari sawa ngo umugabo wanjye yarakize, kandi ko ari na we wabimwibwiriye ko mu buriri ntanga umunezero hazamo n’ibi by’amavangingo.

N’uwa kabiri na we yabimbwiye nk’unserereza ariko afite intego y’ubuhehesi, gusa byarantunguye mbajije umugabo wanjye impamvu anganiraho mu kabari yanga kubyemera ariko mbona ko hari icyo aketse.

Si igisebo ariko na none si ibyo kuganirira aho ariho hose, byarantunguye biranambabaza ku buryo nsigaye ngera ku bagabo basangira n’uwanjye nkumva mfite isoni, bandeba nkumva ndamwaye pe.

Murakoze!!

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years