Ngira Inama:Ko umugabo wanjye yabaswe n’ingeso yo gusambanya amatungo no kwangiza umwana wacu-Nkore iki?
Hano Hari inkuru y’umugore urambiwe n’imyitwarire y’umugabo we yo gukunda gusambanya amatungo.Umugore ubusanzwe yahoraga yishimiye umugabo we babanye neza mu mahoro amubona akora cyane umurimo w’ubworozi kugira ngo amatungo boroye yiyongere ariko ntamenye ko ayo matungo ari abagore b’ahazaza b’umugabo we.
Soma inkuru yose hano hasi
“Uraho munyacyubahiro,nzi ko inkuru yanjye ntacyo ivuze ugereranyije n’izo ubona cyanwga wumva ku munsi ariko nugerageza gusoma Ubutumwa bwose urahita ungarukira umenye ibikomeye nyuramo”.
Ndi umugore w’imyaka 32 y’amavuko ufite umwana umwe w’umukobwa b’umugabo tumaranye imyaka ine.Mu myaka ine tumaranye b’umugabo wanjye,nari mwishimiye yewe twari n’inshuti z’akataraboneka.Mu gihe twari tumaranye Ntabwo nigeze nicuza Nk’uko byangendekeye mu kwezi kwa Mata 2020.
Dutuye mu isambu nto yeramo imyaka itandukanye yo tugurisha ariko ndi n’umucungamari mugakampanyi gato.Uyu mwaka mu kwa Kane navuye ku kazi hakiri kare kuko narindwaye numva mfite umuriro mwinshi.Mbonye Imodoka y’umugabo wanjye iparitse hanze mu rugo nabyibajijeho nshaka no kumenya Aho aherereye.Nayirebyemo mbona ntawurimo ariko numva urusaka rw’ihene ruturuka Aho tuzororera.Ubwo naraherekeje ariko ibyo nabonye byahungabanyije umutima wanjye mpita ncika intege mbira ibyuya umubiri wose,ntangira kuribwa mu nda bitewe nibyo narimbonye ariko simbyiyumvishe neza ahubwo nkagira ngo ndi kurota.
Umugabo wanjye yari yahambiriye ihene ku kigombero kiri mu kiraro ndetse arimo arayisambanya.Akomara kumbona ako kanya vuba na bwangu yahise ahagarika ibyo bikorwa,mbona amasohoro ye n’amaraso y’iyo hene bisohoka mpita mfatwa n’ikirutsi ndaruka.Nahise nicara hasi nacitse intege numva ndarembye ariko nananiwe gusobanukirwa ibyo mbonye.
Ubwo maze kugarura agatege nahise mbona umugabo wanjye yavuye Aho yerekeza mu nzu turaramo aho Hari hatuje kuko murumuna wanjye yarimo aragaburira umukobwa wacu ariko umugabo wanjye yahise yirukira mu bwogero.Naramutegereje ngo asohokemo ansobanurire neza ibyo nabonye.Naramutonganyije ahita ambwira n’ikimwaro kinshi ngo niba mbishaka ninsohoke mu nzu.Mbona yihagazeho n’uburakari bwinshi birantangaza, ndibaza nti uyu Ni umugabo w’icyubahiro nzi?,se w’umwana wanjye? Umugabo mwiza witonda? Umugabo ukunda Imana wari ikitegererezo mu bandi?
Twari dufite Inka nyinshi n’ihene,inkoko nyinshi Kandi byiyongeraga buri munsi mbese nishimiraga umurava n’indangagaciro yagiraga ku murimo we w’ubworozi.Naramwizeraga cyane na namukunda cyane.Iryo joro sinaryamye ngo nsinzire ahubwo nagiye no kuryama mu kindi cyumba.Mu gitondo yarabyutse ajya ku kazi ntanuwo avugishije.Nabuze icyo nkora ndetse n’aho nerekeza kuko umuryango wanjye wabaga mu wundi mu mujyi.Nyima Twaraganiriye b’umugabo wanjye ambwira ko Ari amashitani yajyaga amufata kuva mu bwana bwe ubwo anyemerera ko tujya mu rusengero Nyuma ibintu byasubiye mu buryo.
Ibyabaye Byose ntawe nigeze mbibwira nagumanye n’umwana wanjye n’umugabo wanjye kuko namukundaga cyane ndetse nanagiraga ubwoba bw’abantu banseka ndamutse ntandukanye nawe Kandi abashuti banjye Bose barashatse nkumva bitashoboka ko mbaho nta mugabo.
Amakosa yaramwokamye
Mu cyumweru gishize,munyacyubahiro nongeye gufata umugabo wanjye yashyize intoki ze mu mwanya w’ibanga w’umwana wacu w’imyaka ibiri y’amavuko numva nshatse gusara ndakubwira nti ndatanga ikirego kuri polisi maze aranseka arambwira ngo urandeka ushingiye ku bihe bimenyetso,ubwo nahise mbireka ndinumira.Kuva icyo gihe Ntabwo ndarya nataye ibiro nataye umutwe,mbese sinzi uko meze byaranyobeye.
Ni iki nakora kugira ngo nkize umuryango wanjye ndabingize nshuti zanjye nimungire inama kuko nabuze icyo nakora,yewe nabuze n’uwo mbwira Ndumva nshaka no kwiyahura.
Ibi byabaye kuri uyu mugore bikubayeho wakora iki?