Ko nafashe umugabo wanjye ari kurunguruka umugore duturanye ari koga muri dushe, mbigenze nte?

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years

Hari mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo nari ndi mu bitotsi numvise umuturanyi w’umugore tubana mu gipangu kimwe afunguye urugi, numva asutse amazi, muri ako kanya umugabo wanjye aba arabyutse yihuta.

Yagiye hanze atindayo, kubera ko dushe dukoresha ari imwe bintera amakenga bitewe n’uburyo umugabo wanjye yabadutse nk’ufite ibyo agiyemo.

Nasohotse bucece, nari ngamije kureba aho yagiye, nahingutse inyuma ye nsanga yateye ivi arimo kurungurukira mu mwenge uri mu rugi rwa dushi, arimo kureba uwo mugore wogaga.

Namaze nk’iminota itatu mwitegereza, naranamufotoye nkoresheje telefoni, ngeze aho ndamwiyereka, ahita yikanga.

Mbese muzi umuntu ugize ibimwaro by’umwihariko w’umugabo, umugabo yagize ibimwaro, ndangije ndamubaza nti ‘kuki urimo kurunguruka nyirakanaka? yahise abihakana.

Yambeshye ko yarebaga ko nta muntu urimo ngo nawe ajyemo, kandi mu by’ukuri nta gahunda yari afite yo kujya muri dushi, nta n’akazi yari afite kamusaba kuzinduka. Ibi twabiganiriye tugeze mu cyumba twanga ko hagira utumva.

Byarambabaje, ndamubaza, nti ‘mbwira niba ushishikajwe no kuryamana na we mbimenye? kuko naketse ko ahora yifuza ko basambana wenda bikaba bitaraba.

Keretse wenda niba harimo uburwayi cyangwa se bukaba ubugoryi yifitiye. Gusa amahirwe twagize ni uko uwo muturanyi atamenye ko yarungurutswe kandi umugabo wanjye yaramubonye wese yambaye ubusa kuko yamaze akanya amwitegereje.

Mungire inama, uyu mugore yarungurukaga ntabwo njya mwizera pe, nta mugabo agira kandi ni byinshi avugwaho, nabuze epfo na ruguru, ese uyu mugabo ndamukorera iki ngo ahinduke.

Murakoze mugire amahoro!!

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years