Knowles ngo ntateze kuzibagirwa na rimwe umubyeyi we wajyaga kumushakira amagi y’inkware.

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzikazi Butera Knowless uzwi nk’icyamamare hirya no hino bitewe n’indirimbo ze zihogoza ndetse zigasusurutsa imitima ya benshi ahamya ko kugeza ubu hari ikintu yigeze gukorerwa n’umubyeyi we akiri umwana adateze kuzibagirwa na gato aricyo cyo kujya kumushakira amagi y’inkware.

Knowless ashima urugendo umubeyi we yakoze amushakira amaramuko,aho agira ati:”Mu by’ukuri sinteze kuzibagirwa nagato uburyo umubyeyi wanjye witwaga Butera yigeze kurenga impinga agiye kunshakira amagi y’inkware,ibi bisa n’umutego yateze mu buzima bwanjye kuko aricyo kintu nkunze kwibuka inshuro nyinshi bigatuma nzirikana urukundo rwe rwa kibyeyi”.

I uyu muahanzikazi atibuka neza uko ayo magi amera ariko ko azirikana urukundo rudasanzwe umubyeyi we yari amufitiye.

Ati:”Wenda ubu sinibuka uburyo amagi y’inkware amera gusa iyo mbitekereje mpita numva ko ababyeyi banjye hari ikintu bigomwaga kugira ngo mbeho neza, nari umwana umwe barankundaga cyane, iyo mbyibutse mpita mvuga ko ari ubutwari kuba umubyeyi wigomwaga buri kimwe kugira ngo ubuzima bw’umwana we bugende neza”.

Butera Jeanne uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Knowless avuga ko mu bwana bwe yakuranye inzozi zo kuzatunga imiturirwa n’imodoka, kandi bimwe muri ibi akaba amaze kubigeraho.

Knowless ni we muhanzikazi mu Rwanda umaze kwegukana igihembo cya primus guma guma supa star,akaba kandi aherutse kwibaruka imfura ye y’umukobwa nyuma yo kurushingana na producer Ishimwe Clement.







Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years