Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bakandagije ikirenge cyabo hanze ya gereza [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku isaha ya saa 9:47, Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bakandagije ikirenge cyabo hanze ya gereza batambaye umwambaro uranga imfungwa n’abagororwa.Kizito Mihigo na Ingabire Victoire, bari bamaze igihe bafungiye muri gereza ya Mageragere, kuri uyu wa Gatandatu bafunguwe nyuma y’imbabazi bahawe na Perezida Kagame.

Mihigo yari yambaye umupira w’umweru,Yambaye isaha ku kuboko kw’ibumoso, ishapure mu ijosi n’indi mirimbo ku kuboko kw’iburyo.

Mu kanya nk’ako guhumbya,Ingabire Victoire nawe yahise asohoka, yambaye ikanzu y’umutuku, ikote ry’iryatsi, umusatsi w’umwimerere n’isakoshi ye mu ntoki atambuka adatsikira.

Kizito Mihigo akimara kugera hanze n’ibyishimo byinshi yabwiye itangazamakuru ko yishimiye imbabazi yahawe, yongeraho ko mu kuburana kwe yaburanye atakamba yemera ibyaha kuko yari azi neza ko Perezida Kagame ari umunyembabazi ibihe byose.

Ku ruhande rwa Ingabire Victoire na we yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba amufunguye ku mbabazi ze, avuga ko bigaragaza ko aha agaciro abo badahuje ibitekerezo bya politiki.

Habanje kurekurwa abagabo, hakurikiraho abagore. Kizito ari mu bandi 447 bahawe imbabazi muri gereza ya Nyarugenge.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.







Salongo Richard

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years