Kiyovu Sports yongeye kwereka AS Kigali ko atari agafu ki mvuga rimwe [Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa Shampiyon y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.Uyu mukino wahuje amakipe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse byatumye bamwe bawita ko ari uw’abakeba bawuhuriyemo ‘Kigali Derby’.

Mu gihe andi makipe yakinnye imikino yayo y’umunsi wa mbere, uyu mukino wagizwe ikirarane nyuma y’aho AS Kigali isabye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA) kuwegeza inyuma kugira ngo ibanze ikomorerwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kwandikisha abakinnyi kubera ideni yari ibereyemo abakinnyi.

Igice cya Mbere cy’uyu mukino cyarangiye Kiyovu Sports inganya na AS Kigali igitego 1-1.

Rutahizamu w’Umurundi Shaban Hussein Tchabalala ni we wafunguye amazamu ku munota wa 15, atsindira AS Kigali igitego cya mbere.

Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yashyiraga imbaraga ishaka kwishyura yabigezeho ubwo ku munota wa 43 yatsindirwaga igitego na Tuyisenge Hakim.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ni bwo Kiyovu Sports yashimangiye intsinzi yayo nyuma y’igitego cyatsinzwe na Mugisha Désiré ku munota wa 76.

AS Kigali izasubira mu kibuga yakira Musanze FC mu mukino uzaba ku wa 26 Kanama 2024. Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yo izacakirana na Police FC ku wa 19 Nzeri 2024.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks