Kisoro:Umunyarwanda wari umuyobozi w’uruganda rukora imitobe yarashwe ahita yitaba Imana

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years

Umuturage witwaga Sabaho Lambert wari ufite imyaka 52 y’amavuko, n’ ubwenegihugu bw’u Rwanda, yarasiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda ahita apfa.

Lambert yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’uruganda rukora imitobe rwa Isimbi Wines, yarashwe n’umuntu utaramenyekana ubwo yatahaga iwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2019.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, Lambert yari umuturage utuye mu Mudugudu wa Bigina, mu Karere ka Kisoro, ngo akaba yarashwe n’umuntu wari mu modoka, wari wamukurikiye ubwo yatahaga kuri moto ya Bajaj ifite pulaki UDS 105H.

Mbere y’uko Lambert araswa, ngo uwari mu modoka yo mu bwoko bwa Premio yabanje kuyisohokamo afite imbunda abona kumurasa, polisi muri aka gace ikaba itangaza ko umwicanyi yavuye aho yakoreye icyaha atamenyekanye. Yagize iti “Ibirango by’imodoka yari arimo ntabwo byamenyekanye”.

Umunyarwanda Lambert yari yarashakanye na Mahirwe Anastasie w’imyaka 32 y’amavuko, bombi bakaba bari bafitanye umwana w’imyaka itandatu.

Umurambo wa lambert wajyanwe ku bitaro bikuru bya Kisoro gukorerwa isuzuma, polisi isura aho icyaha cyabereye, ikaba itangaza ko igiye gukora iperereza hakamenyekana icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years