Kirehe:Umugabo yafatanywe imiti y’inka ya magendu

  • admin
  • 07/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, ku itariki 4 Kanama yafatanye umugabo witwa Nzeyimana Etienne w’imyaka 34 utuye mu kagari ka Rwayikona umurenge wa Mushikiri akarere ka Kirehe, ubwoko butandukanye bw’imiti y’inka yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Nyuma y’aho abaturage bahereye amakuru ko uyu mugabo acuruza imiti mu buryo butemewe, Polisi yagiye iwe isanga koko mu iduka rye harimo udupaki 5 tw’imiti yitwa Albendazole, udupaki 6 twa Oxytetracycline, udupaki 4 twa Murtryp n’utundi 6 twa Super Cyper.

Mugihe iperereza rikomeje, Nzeyimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Polisi imaze gusanga iyo miti mu iduka rya Nzeyimana, bamubajije inyemezabwishyu yayo avuga ko ntayo afite, aniyemerera ko yayikuye mu gihugu cya Tanzaniya.

Yavuze ati:”Amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare mu ifatwa rye, kandi ni abo gushimirwa kuko ubucuruzi nk’ubu butemewe. Turasaba abaturage kutabwishoramo kuko ni icyaha kandi no gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi ni ukuyatwika.”

IP Kayigi yihanangirije abinjiza imiti iyo ariyo yose mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye haba ku banyagihugu cyangwa amatungo yabo.

Yashimiye aba baturage batanze amakuru, anakangurira buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi kandi bagakomeza gutanga amakuru kubacuruza imiti ya magendu n’ibindi byaha.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/08/2016
  • Hashize 8 years