Kirehe:Nsabimana ucyekwaho kwica umugore we akamushyira mu muvure yafatiwe muri Gale Kayonza

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Nsabimana Emmanuel uzwi ku Izina rya Hassan w’imyaka 37 y’amavuko yatawe muri yombi ageze mu Karere ka Kayonza aho yari agiye gukatisha itike y’imodoka, nyuma yo gucyekwaho kwihekura yica umugore we witwa Nyiransabimana Jeannine w’imyaka 34 y’amavuko.

Amakuru y’iyicwa rya Nyiransabimana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2019 saa tatu mu mumudugudu wa Nyagashanga, mu kagari ka Cyunuzi mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe niho ubu bwicanyi bikekwa ko bwabaye.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko ubwo abana ba Nyakwigendera bari bagiye kwahira ubwatsi basanze umurambo wa nyina mu muvure aho bicyekwa ko umugabo we yaba yarangije kumwica akamurambika muri uwo muvure.

Mbere y’uko uyu mugabo aboneka Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yabwiye Muhabura.rw ko iby’uru rupfu bayamenye ariko ko bohereje itsinda rijya gushaka amakuru yuzuye.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko wabanaga mu makimbirane ariko ko ibibazo bikomeye biheruka mu myaka itatu ishize.

Nyuma ya Saa sita, nibwo uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, yafatiwe i Kayonza muri gale aho yari ateze imodoka yerekeza i Nyagatare mu rwego rwo gutoroka.

Magingo aya Nyakwigendera wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima we na Nsabimana bari bafitanye abana batatu yabyaranye aho umukuru muribo afite imyaka 14 y’amavuko, umuto afite imyaka itanu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years