Kirehe:Imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga n’urubura yahitanye abantu n’ibintu[AMAFOTO]

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Imvura idasanzwe irimo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye mu karere ka Kirehe aho yahitanye abantu abandi barakomereka ndetse n’ibintu byinshi byangiritse birimo n’Urwibutso rwa Nyabitare, mu Mirenge 6 imaze kubarurwa.

Ni imvura yaguye uyu munsi ku Cyumweru yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura.Imirenge yibasiwe n’ibi byago irimo Mpanga, Mahama, Nyamugali, Nyarubuye, Kigarama na Gatore.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascene, yatangarije Muhabura.rw ko imvura yaguye mu ma sasaba ihitana umuntu ndetse n’abandi barakomereka.

Yagize ati”Imvura yaguye mu ma saa saba z’amanywa, ihitana ubuzima bw’umusaza wari utuye mu murenge wa Kigarama abandi batatu barakomereka ariko bahise bajyanwa ku bitaro bya Kirehe”.

Gusa amakuru agera kuri Muhabura aremeza ko umubare w’abantu bamaze kumenyekana ko bakomeretse ari batandatu.

Ibyabashije kubarurwa byangiritse bigizwe n’Amazu 933,ubwihero 578,Ibikoni 454,Ibyumba by’amashuri 15 n’insengero umunani.

Naho amatungo yapfuye arimo inka 4,intama 16 n’ihene zirindwi.

Iyi mvura kandi yangirije ubwanikiro bw’ibigoli 7 buriho Toni 70 bya Cooperative Covamis, ndetse n’ibiro by’akagari ka Kankobwa mu Murenge wa Mpanga.

Magingo aya imirenge ya Kigina na Musaza ntabwo ibyayo biramenyekana kuko imvura iracyagwa kandi ntabwo ibyangiritse birarangira kubarurwa.










Muhabura.rw irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…………

Nzabandora Theogene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 6 years