Kirehe:Abantu bataramenyekana batemye inka y’umuturage n’ikimasa cyayo [AMAFOTO]

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abantu bataramenyekana batemye y’umuturage witwa Uwizeye Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Cyunuzi Umurenge wa Gatore, bayikata icebe ryayo bakuraho ibere rimwe ndetse n’ikimasa cyayo bagica amabya bayajugunya hasi.

Aya makuru yamenyekanye ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019.

Nyuma y’uko ibyo bigaragaye hakozwe uburyo bwo gushakisha uwaba akekwa ko yakoze ibyo, maze abaturage bakoresha uburyo bw’amatora hatorwa ku bwiganze bw’abaturage uwitwa Nshimiyimana Olivier Saleh wagize amajwi 33.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw,avuga ko impamvu uyu yaketswe n’abaturage bose ari uko yari asanzwe afitanye amakimbirane na Uwizeye kuko yigeze guhinga inzu ye ayimena ibirahure.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine, yemereye Muhabura.rw ko ibyo byabaye ndetse ko abakekwa bashyikirijwe inzego z’umutekano.

Ati”Mu gitondo ahagana saa moya nibwo twamenye amakuru y’uko mu rugo rw’uwitwa Uwizeye Jean de Dieu w’imyaka 32 y’amavuko ,ko inka ye yatemwe tugiye dusanga hari aho bayiteye ibyuma mu rubavu ndetse no ku icebe bayicaho ibere rimwe”.

Ikimasa cyo bagitemye amabya”.

Gitifu Iyamuremye yavuze ko nyuma yo gukurikirana icyo kibazo,hafashwe bamwe bakekwa bashyikirijwe inzego z’umutekano za polisi.


JPEG - 73.3 kb
Ikimasa bagikase amabya bayajugunya hasi
JPEG - 58.7 kb
Imbyeyi bayijombaguye ibyuma banayikata ibere rimwe ryo ku icebe
JPEG - 107.5 kb
Inzego z’umutekano nazo zahageze abakekwa batabwa muri yombi
JPEG - 83.8 kb
Abaturage bateranye bashaka uburyo bwo gutahura uwaba akekwa

Yanditswe na Habararurema Djamali

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years