Kirehe: Umuyobozi yatanze ibyangombwa by’Abaturage ho ingwate muri Sacco batabizi!

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu murenge wa Kirehe akarere ka Kirehe haravugwa ikibazo cya bamwe mu baturage batwariwe ibyangombwa by’ubutaka n’ ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’iterambere mu kagali. Akabitanga ho ingwate, yo gufata inguzanyo, y’ ifumbire biciye mu matsinda muri SACCO ya Kirehe.

Umuyobozi wa kagali ka Nyabigega Musafiri Francois avuga ko abaturage ba twariwe ibyangombwa by’Ubutaka bigatangwa ho ingwate, yo gufata inguzanyo muri Sacco . Bya kozwe n’ ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’iterambere mu kagali ka Nyabigega witwa Wihogora Lilios . abo baturage batwariwe ibyangombwa akaba Atangaza ko ari Biziyaremye Theogene Biragumye Theoneste na Munjyanama Appolinnaire.

Ikindi Musafiri Francois Yatangarije Muhabura.rw n’ uko abaturage baje ku mureba , ba kamubwira ko Sacco yaje kubishyuza kandi , ntanguzanyo bigeze baka, kuri Sacco, ibafitiye ibyangombwa by’ubutaka byatanzwe ho ingwate biciye mu matsinda yo gufata ifumbire, yagize ati: ‘’ byabaye ntaraza mu kagali, nabimenye abaturage baje kundegera, ba mbwira ko Sacco yaje kubishyuza amafaranga. Ngo batse ho inguzanyo biciye mu matsinda, yo gufata ifumbire, bampamiriza imbere ko batigeze baka na rimwe ifumbire kandi ko n’ibyangombwa by’ubutaka bwabo ntabyo barabona imyaka ibaye myinshi’’

Musafiri Francois avuga ko y’umvise ikibazo cy’abaturage,akumva gikomeye yagize Ati:’’ Iki kibazo naragikurikiranye nsanga cyara kozwe na Social witwa Wihogora dukorana hano mu kagali. abinyujije mu matsinda yo gufata ifumbire, urumva ni cyera ibyangombwa bigitangirwa ku kagari ,si nkubu bisigaye bifatirwa ku Murenge, Aho rero muri cyo gihe niho Social ya bifatiye abitangaho ingwate muri Sacco ya kirehe abinyujije mu matsinda yo kwaka inguzanyo yo gufata ifumbire.’’

Wihogora Lilios ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’iterambere mu kagali ka Nyabigega, akaba ari nawe uvungwa ho gutwara ibyangombwa by’Abaturage, akabitangaho ingwate muri Sacco ya Kirehe , kugira ngo abone inguzanyo yo gufata ifumbire., abanyujije mu matsinda . ya bwiye Muhabura.rw ku murongo wa telephone ko ibyangombwa abaturage bagiye kubibona , ndetse ko ya maze kubiganiraho n’ubuyobozi bw’umurenge na Sacco, bakamutegeka ku’Ishyura amafanga yarasigaye mo , abaturage bakabona ibyangombwa byabo vuba. Yagize ati:’’ ikibazo twakiganiriye ho n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse na Sacco ndumva kandi n’Abaturage bamwe baratangiye kubona ibyangombwa byabo, niba ubishaka wabaza Umuyobozi w’Umurenge, ndahuze ni bwo nk’isohoka m’Urusengero hari gahunda tugiye mo ’’

Umuyobozi w’Umurenge abivuga ho iki?

Mukiganiro kihariye Umuyobozi w’Umurenge wa Kirehe Bwana Bihoyiki Leanard yagiranye na MUHABURA.RW yavuze ko icyo kibazo cya baye ataraba umuyobozi w’Umurenge wa Kirehe Yagize ati’’ Ntago ari ukugwatiriza Ibyangombwa gusa, ahu bwo ahari mo noguhemukira abaturage ,kandi ari wowe warushinzwe kubabareberera, harimo no gutakarizwa ikizere k’ubuyobozi, natwe mbere tubimenya twari tuzi ko ariko bimeze, ndetse icyo kibazo cya baye ntaragera mu Murenge wa Kirehe’’ Nyuma tubikurikiranye twasanze hari amatsinda yigeze kubaho mu murenge, kugirango Abaturage bafate ifumbire, we [ Wihogora Lilios] niko yadusobanuriraga ,ngo yabikoze kugirango Azamure umuhigo mu Kagali ke,’’ Abaturage ntibari bazi ko imyangombwa byabo byasohotse ,ahubwo bari baziko bikiri mu’ikigo k’Igihugu gishinzwe umutungo kamere yagize ati:’’ Abaturage ntago bari bazi ko Ibyangombwa by’Ubutaka byabo byasohotse, twaje kubitahura dufatanyije na SACCO, twibaza impamvu abaturage batishyura, noneho ni bwo ushinzwe inguzanyo muri Sacco yanjyaga kureba Abaturage bamubwira ko ntanguzanyo bafashe ndetse banamubwira ko Ibyangombwa byabo by’Ubutaka bitarasohoka, Sacco yo ikavuga ko ibafitiye ibyangombwa byabo by’Ubutaka batanze ho ingwate bafata inguzanyo yo gufata ifumbire mu matsinda ‘’

As soon as you have learned how to speak the English language well, you will have

Lots of people dailyiowan.com like to write their own newspapers.

the ability to communicate efficiently with the reader.

Bwana Bihoyiki Leonard akomeza avuga ko , akimara ku bona ikibazo kiri hagati y’abaturage na Sacco ndetse na Social w’Akagari ka Nyabigega. Yihutiye gutumira Ubuyobozi bwa SACCO na Social , Kugirango yumve ikibazo abaturage bari bamubarije mu ‘Inteko y’abaturage.

Umuyobozi w’Umurenge yategetse Wihogora kwishyura amafaranga, Abaturage bagombaga kwishyura SACCO mu buryo bw’uburiganya, kugirara ngo Abaturage bahite bahabwa na SACCO Ibyangobwa byabo Ati:’’ twebwe rero igisigaye n’ukureba uburyo yakoze mo iryo kosa tukanamushakira ibihano binjyanye n’imyitwarire mibi mu kazi, ariko mbere na mbere Umuturage yabanje gucyemurirwa ikibazo cye ‘’

Bihoyiki Leonard kandi yanatangarije Muhabura.rw ko Abaturage bahuye n’ingaruka z’ikomeye zo kumara igihe kirekire batabona ibyangombwa byabo ,byabateje igihombo mu Iterambere ryabo Ati:’’ kuko ubu bagombaga kuba barabonye inguzanyo nabo bakabasha ku’ikorera imishinga nk’abandi, hari n’igihe bamaze basiragizwa n’umuyobozi baza k’ureba ibyangombwa byabo kandi yarabigize ingwate kuri SACCO , Urumva icyaha cyabaye n’uguhemukira abaturage kuko hari Serivise ya gombaga kubona atabonye . ikindi n’Umuturage ya mutakarije [Umuyobozi] ikizere kwanza. Warukwiye kumurebera [Umuturage] Ibyo kuvuga ngo ugiye guhigura , ku’irukanka ngo urarwana n’Imihigo uhemukira umuturage ntaho byanditse mu ndanga gaciro k’Umuyobozi ’’


Umuyobozi wa karere ka Kirehe MUZUNGU Gerald

Umuyobozi wa karere ka Kirehe MUZUNGU Gerald mu kiganiro na Muhabura.rw yavuze ko ikibazo cy’Abaturage bafatiwe ibyangombwa by’ Ubutaka bigatangwa ho ingwate n’ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’iterambere mu kagali ka Nyabigega Atarakizi Agiye kugikurikirana. Yagize Ati:’’ ntabwo icyo kibazo twari tukizi, tugiye kugikurikirana Uwo muyobozi ahanwe. Icyo twari tuzi n’uko iyo gahunda yo gufata Ifumbire biciye mu matsinda yabaye ho,mu Murerenge wa kirehe, tugiye kugikurikirana’’

Bamwe mu baturage babwiye Muhabura.rw ko uy’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage n’iterambere mu kagali ka Nyabigega, yaba ahishirwa amakosa ye na bamwe mu bayobozi. Ariko ubuyobozi bw’Umurenge na karere ka Kirehe babihakanye bivuye inyuma.

Ibiro by’Akarere ka Kirehe

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

.

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years