Kirehe: Polisi yakijije amagara y’umusore waroshywe mu ruzi rw’akagera n’abo yita inshuti ze

  • admin
  • 25/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano mu mazi (Police Marine Unity), ku itariki 22 z’uku kwezi ryatabaye uwitwa Ndagijimana Noel ufite imyaka 34 y’amavuko wari warohamye mu ruzi rw’Akagera iramurohora.Ariko ngo ibi byakozwe n’abo yitaga inshuti kuko bashakaga kumucuza udufaranga yari afite bityo abo bakoze ibyo umwe yafashwe ajyanwa ku rwego rw’ubugenza cyaha undi aratoroka.

Uyu mugabo wari waturutse i Rwamagana yari yaje gusura abo yafataga nk’incuti ze, bakaba ari bo baje kumuroha ubwo bari bamusezeranyije kumutembereza mu bwato muri urwo ruzi; atabarwa n’Abapolisi bo mu ishami bumvise arimo gutabaza ubwo bari bakimara kumuroha.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe, Superintendent (SP) Celestin Musuhuke yavuze abo yafataga nk’inshuti ze bamuroshye nyuma yo kumwambura ibihumbi 86 by’amafaranga y’u Rwanda.

SP Musuhuke yagize ati,”Ndagijimana yari yaje gusura abo yafataga nk’inshuti ze, aribo Havugimana Gerard ufite imyaka 31 y’amavuko na Nshimiyimana Ramazani w’imyaka 25 batuye hafi y’umupaka wa Rusumo. Bamusabye kubaherekeza kuroba kugira ngo aze kubona amafi aza gutahana asubiye mu rugo, arabyemera.”

Yakomeje agira ati, ’’Bamaze kugera mu mazi, bibije ubwato ku bushake, bamukuramo amafaranga yari afite n’indangamuntu ye kuko bari bazi ko atazi koga, hanyuma bo baroga bagaruka ku nkombe. Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano mu mazi bakorera hafi aho nyuma yo kumva ataka, barahageze baramurohora, ku bw’amahirwe basanga agihumeka, bihutira kumugeza kwa muganga. Nshimyimana yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mugenzi we Havugimana akaba agishakishwa kuko yahise atoroka.”

SP Musuhuke yasabye buri wese wamenya aho Havugimana aherereye kubimenyesha inzego z’ubutabera kugira ngo afatwe, maze akurikiranwe; anibutsa ko umuntu utabariza uwarohamye mu mazi yahamagara Ishami rishinzwe umutekano mu mazi ku mirongo ya telefone itishyurwa ari yo: 110 cyangwa 0788311549.

Nyuma yo kurohorwa, Ndagijimana yashimye Polisi ku butabazi yamukoreye bwatumye ataburira ubuzima mu mugambi mubisha wateguwe na bagenzi be.

Yagize ati,”Ndashimira Polisi yantabaye ikandohora mu mazi ubu nkaba ngihumeka. Sinatekerezaga ko abo nitaga inshuti zanjye nari nasuye nkabanza no kubasengerera, bacura umugambi nk’uyu wo kunyambura barangiza bagashaka no kumvutsa ubuzima.”


Uru ni uruzi rw’akagera rutemba cyane iyo uguyemo ntabwo uhita upfa kuko iyo rutemba rugenda ruzamura ibyo hasi bityo uwaguyemo uko rugenda rwibirandura nawe ruramubirandura nibwo akomeza gutera indura bakaza bakamurohora.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/06/2018
  • Hashize 6 years