Kirehe: Ikamyo yo muri Tanzania yagonze Imodoka itwara abagenzi(Toyota Coaster)
- 31/08/2016
- Hashize 8 years
Iyi mpanuka yabaye k’umugoroba kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aho ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze imodoka ya Toyota Coaster yari itwaye abantu umunani bagakomereka. Bose bajyanywe ku bitaro bya Kirehe, umushoferi w’iyi modoka niwe wakomeretse bikomeye cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe MUZUNGU Gerald avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko mwinshi w’ikamyo.
Iyi bmpanuka yabereye urenze gato centre y’ubucuruzi ya Nyakarambi, bamwe mu bayibonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yavaga muri Tanzania yihutaga cyane maze igashaka gukatira igare ryagendaga mu muhanda igahita igonga iyi Coaster yari mu mukono wayo.
Aba baturage bavuga ko uyu munsi wari uw’isoko abantu benshi bari kuriremura, iyi kamyo bakabona igonze iyi modoka ya Matunda ihunze umunyegare.
Mu bantu umunani bari muri iyi Coaster ya Matunda bose bajyanywe kwa muganga gusa ngo abenshi ntabwo bakomeretse bikomeye.
Umushoferi w’iyo Coaster niwe wakomeretse bikomeye cyane kuko benshi bari bazi ko yitabye Imana.
Kumuvana mu modoka byabaye ngombwa ko hakoreshwa icyuma gikata ibyuma nawe agezwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe, nk’ukon’ Umuyobozi w’akarere ka Kirehe MUZUNGU Gerald avuga ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko mwinshi w’ikamyo.
Kubera impanuka zaberaga Cyunuzi mu minsi yashize, ubuyobozi bwafashe gahunda yo kwagura umuhanda, bikaba bigaragara ko impanuka zagabanutse nkuko Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yabitangaje MUHABURA.RW .
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw