Kirehe: Habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge
- 04/10/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yasabye abagatuyemo kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo ;batanga amakuru y’ababikora.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 2 Ukwakira mu kiganiro yagiranye n’abaturage basaga 4000 bo mu murenge wa Gatore bitabiriye umukiro wa nyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryari rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwipimisha agakoko gatera SIDA, ukaba wararangiye Koremu FC yo mu karere ka Ngoma itwaye igikombe itsinze Gatore FC (Kirehe ) kuri Penaliti 04 kuri 02.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo mukino biganjemo urubyiruko, SP Rutaremara yabasobanuriye ko Urumogi, Kanyanga, Chief Waragi, n’ibindi biyobyabwenge; bikunze gufatirwa muri aka karere bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati:”Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Nk’uko byitwa,biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, bityo agakora ibyo atatekerejeho kubera ko nta mutimanama aba afite. Ibikorwa bye bihungabanya ituze rya rubanda, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda”.
Ku bijyanye n’ibihano, SP Rutaremara yababwiye ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kurushora mu busambanyi bujyana n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina , gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.
Mu ijambo rye, ushinzwe ubuzima muri aka karere, Frank Mugabo yibwiye abari aho ati:”Umutekano ni umusingi wa byose.Buri wese arasabwa kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abatuye muri Kirehe muri rusange, kandi abasaba kuzikurikiza.
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw