Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

  • admin
  • 25/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, mu karere ka Kirehe nyuma yo kubafatana ibintu bacyekwa kwiba mu ngo z’ahantu hatandukanye.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Kilmany, Muyonga Abdoul, Uwokwizerwa Eric na Ndayisenga Emile.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko bafatanwe matela imwe, mudasobwa igendanwa imwe, igare, intebe zirindwi, imikeka ibiri, n’imisego ibiri.

Yavuze ko ibyo bintu byasanzwe mu nzu bari bakodesheje iri mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina.

Yongeyeho ko bimwe muri ibyo bintu bibye bapfumuye amazu byarimo byashubijwe ba nyirabyo.

SP Rutaremara yagize ati:”Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Turabibashimira. Ibi bigaragaza ko basobanukiwe akamaro ko gutanga amakuru ku gihe.”

Yakomeje agira ati:”Kuyatangira ku gihe bituma ibyaha bikumirwa. Bituma kandi ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba.”

Yagize kandi ati:”Ubujura budindiza iterambere muri rusange. Ababufatirwamo biganjemo urubyiruko. Ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babarinde gukora ibyaha muri rusange.”

SP Rutaremara yagiriye abantu inama yo kudafumbata amaboko ahubwo bagakora ibyemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yasabye abatuye muri aka karere gukora neza amarondo no kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye (4) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.via:RNP

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/08/2016
  • Hashize 8 years