Kirehe: Abaturage barasaba Ubuyobozi kuva mu biro bukabasanga mu Midugudu gufatanya guteza imbere Akarere
- 03/11/2016
- Hashize 8 years
Abatuye mu Mirenge ya Gatore, Kirehe na Kigarama ho mu karere ka Kirehe mu Ntara y’I Burasirazuba barasaba abayobozi bo munzego zo hejuru cyane ab’Akarere kumanuka bakumva ibibazo byabo bityo bakanaboneraho gufatanya kuzamura iterambere ry’Akarere kabo n’Igihugu muri rusange.
Gusa ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’aka Karere ka Kirehe bwemeza nabwo ko Kwegera abaturage ari kimwe mu bibafasha kumenya icyo bakeneye ndetse bikanafasha ubuyobozi kwegereza abaturage gahunda zibagenerwa harimo nk’izi gahunda za Girinka ndetse na VUP, ibi kandi bikaba bimwe mu byihutisha iterambere kuko usanga habaho imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHABURA.rw bo muri aka karere ka Kirehe bakomeje kugaragaza ko nta kuntu wakuzuza inshingano usabwa n’ubuyobozi kandi n’uwo muyobozi ugutegeka ibyo ukora utamuzi. Aha bamwe muri aba baturage babishingiraho bavuga ko kuba umuyobozi yamanutse akajya mu baturage barushaho kumugezaho ibyifuzo byabo nawe akabasha kumenya ibyo bakeneye ndetse bakanarusha kumwiyumvamo
Bamwe mu baturage usanga bahamya ko hari n’abayobozi bo mu karere baba batazwi n’abaturage ugasanga bavuga bati “Ubwo se ni gute waba utazi umuntu ko akuyobora yarangiza akaza kukubwira ngo kora ibi n’ibi kandi utazi ko ari n’Umuyobozi”
Uwitwa Nikuze Angellique uyobora Umudugudu wa Karenge II, Akagari ka Kiremera, Umurenge wa Kigarama yatubwiyeko nabo ubwabo nk’inzego z’ibanze basanga umuyobozi uhamye ari uwamenye uko abo ayoboye bamerewe
Nikuze Angelique ati “Burya umuyobozi ni uwamenye uko abo ayobora bamerewe , ikindi kandi ntago wamenya uko umuntu ameze utamwegeye ngo umusure muganire umenye ibyo arimo gutekereza nawe akubwire icyo abura n’ibyo akeneye ngo iterambere uba ushaka nk’umuyobozi rigerweho”.
Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Gatore na Kirehe twaganiriye nabo bakomeje gushimangira ko bidashoboka ko umuyobozi yamenya icyo umuturage akeneye atabashije gusura uwo muturage ngo amenye nyine icyo akeneye.
Uwitwa Emmanuel Maniraguha utuye mu Murenge wa Gatore yagize ati “Erega nawe urabizi neza burya agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreye mo, bityo rero se umuyobozi nagenda akibera iyo mu biro ntazigera na rimwe amenya ibibazo abaturage bafite ninaho hazava kiriya kintu cyo kuvuga ngo abaturage ntibagira uruhare mu mihigo iba yahizwe n’Ubuyobozi bw’Akarere”
Ibi kandi bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Madamu Kanzayire Consolee aho yemeza ko kuba hafi y’abaturage hari byinshi mu byifuzo byabo abasha kumenya no gukemura mu buryo bumworoheye
Madamu Console yagize ati “Nge wenda sindakora isuzuma ngo menye abandi bayobozi bategera abaturage uko biba bimeze ariko ubundi ngewe icyo kibazo naragikemuye kuko naremeye nturana n’abaturage banjye ubu singitaha nibera mu Murenge nkoreramo kugirango n’Abaturage banyiyumvemo mbese mbashe kumenya icyo bashaka bityo menye n’ibibazo bafite mbashe kubikemura ibinaniranye mbishyikirize inzego zinkuriye”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe MUZUNGU Gerard, nawe ahamya ko intwaro y’imiyoborere myiza ari ukwegera abo uyobora akaba ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi bw’akarere bagira gahunda y’umunsi umwe mu cyumweru bagasura abaturage bakanaboneraho umwanya wo gukemura bimwe mu bibazo baba bafite
Meya Muzungu ati “Abaturage bacu turakorana cyane kuko nk’ubu tugira umunsi umwe wo ku wa gatatu twese dufunga ibiro tukamanuka hasi mu midugudu tukicarana n’abaturage tukamenya ibibazo bafite tukabikemura tuakabasha no gukorera igenamigambi hamwe”
Mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iteganya ko abuyobozi b’akarere bugomba kugira umunsi umwe mu cyumweru bagasura abaturage bagakemura bimwe mu bibazo baba bafite , ibi kandi bikajyana na gahunda Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagurukiye kuzenguruka utugari twose two mu gihugu bagenda bagenzura niba koko gahunda zibagenerwa zobageraho ndetse bakanakemura bimwe mu bibazo biba byarandindijwe n’inzego z’ibanze
Meya w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard arimo gusinya imihigo n’abayobozi b’imirenge
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw