Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa, bagatanga amakuru-Minisitiri w’Ubuzima
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kizira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe, bitewe n’uko hari iyagaragaye idatwaye umurwayi itwaye ibikoresho by’ubwubatsi.
Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amashusho agaragaza abantu bapakira ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima n’irangi mu modoka itwara indembe ‘Ambulance’.
Ni ubutumwa yatambukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa, bagatanga amakuru.”
Yakomeje avuga ko amakuru yamenyekanye kandi ko ababikoze bahanwe.
Ati: “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”
Amashusho y’Ambulance irimo ipakirwa sima, yagaragajwe n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, aho yavuze ko yayahawe n’umuntu wayifashe.
Uwo muntu yabwiye uyu munyamakuru ati: “Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance.”
Hari amakuru avuga ko ambulance yari ipakiye sima yo kwifashisha gusana Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yahamirije Imvaho Nshya ko uwapakiye sima muri Ambulance arimo gukurikiranwa, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko gutwara ibikoresho by’ubwubatsi mu modoka yagenewe gutwara indembe, bitamenyerewe mu Rwanda.