King James yavuze ko kuba adakururana n’abakobwa bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

King James mu muziki azwiho gukora ibintu bye acecetse, ntupfa kumenya gahunda ze ziri imbere igihe yihaye kitaragera. Avuga ko kuba nta mukobwa uzwi nk’umukunzi we bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be.

Bitandukanye n’abandi bahanzi b’abasore nka we, King James ntaragaragara ari kumwe n’umukobwa bizwi ko ari umukunzi we, nyamarani umugore w’imyaka 27, mu bihe byashize bigeze kumukekeraho gukundana na Knowless na Princess Priscilla ariko we yavugaga ko bahuzwaga n’akazi.

Gusa kuri bamwe mu bamukurikiranaga cyane hakaba hari abavugaga ko akundana na Priscilla ndetse ajya muri Amerika kumusura mu ibanga.

King James yavuze ko kuba adakururana n’abakobwa bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be. Ahubwo afite umukunzi we w’umukobwa ariko bitaraba ngombwa ko ashyira ku karubanda.

Mu gitwenge gikomeye cyane ati “Ndatangaye cyane kuba hari abatekereza ko nteye ntyo. Si ndi umu ‘Gay’ mfite umukobwa w’inshuti yanjye gusa sindashaka ko amazina ye ajya hanze. Ibyo nti byaba impamvu yo kuvuga ko nkundana na bagenzi banjye”.

Guhera muri 2009 kugeza 2012 ubwo yari atangiye kwamamara cyane, byagiye bivugwa ko adakunze gukururana n’abakobwa nk’abandi bahanzi baba bagezweho ‘Stars’.

Haje no gutangazwa inkuru muri 2015 ko yaba ari mu rukundo rw’ibanga na Priscilla uri muri Amerika. Ayo makuru yose aza kuyanyomoza avuga ko ari inshuti bisanzwe.

Mu ntangiriro za 2016 nabwo biravugwa cyane ko yaba noneho ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy ndetse ari nawe yakoreye indirimbo yise ‘Ndagukunda’.

Si King James gusa utarashyira hanze umukobwa bari mu rukundo. Abahanzi barimo The Ben na Meddy nabo ikijyanye n’umukobwa bavuga ko igihe kitaragera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari akigera mu Rwanda, The Ben yavuze ko impamvu atajya ajya mu rukundo ari uko yifuza kuzakundana n’umukobwa umwe gusa akaba ari nawe babana nk’umugore n’umugabo.

Yanditswe na Ubwanditsi / Muhabura.rw

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years