Kimia Alizadeh: Umukinnyi wa Taekwondo wa Iran ufite umudari olempike yatorotse

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years

Alizadeh, w’imyaka 21, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko adashaka gukomeza kuba “mu buryarya, kubeshya n’akarengane”.

Yavuze ko ari “umwe muri miliyoni z’abagore bakandamijwe muri Iran”.

Alizadeh ntabwo yatangaje aho aherereye, gusa hari amakuru avuga ko yariho akorera imyitozo mu Buholandi.

Mu 2016 yakoze amateka kuri Iran ubwo yatwaraga umudari wa ’bronze’ muri Taekwondo mu mikino olempike ya Rio muri Brazil.

Mu byo yanditse ubu, yavuze ko abategetsi ba leta ya kisilamu ya Iran bakoresheje intsinzi ye nk’igikoresho muri poropaganda.

Uyu mukobwa atorotse mu gihe muri Iran hari imyigaragambyo yo kwamagana leta nyuma yo kwemera ko yarashe itabishaka indege ya gisiviri kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Alizadeh yanditse ati: “Ndi umwe muri miliyoni z’abagore bakandamijwe muri Iran bakomeje gukinisha mu myaka myinshi”.

Nambaye ibyo bambwiye byose nsubiramo ibyo bantegetse byose. Buri nteruro yose bategetse nayisubiyemo. [Ariko] Nta n’umwe ufite icyo avuze kuri bo, turi ibikoresho gusa”.

Alizadeh avuga ko nubwo guverinoma yakoresheje intsinzi ye mu buryo bwa politiki, abategetsi bataburaga kumusebya bavuga ko “bidakwiye ko umugore azamura amaguru ye”.

Abaturage ba Iran bavuze ibinyuranye nyuma yo kumva ko Alizadeh yabuze ubwo amakuru yavugwaga bwa mbere mu cyumweru gishize.


Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years