Kim Kardashian ngo ntakifuza Kanye Weste kubera ibyo yise Palapala ze, Dore ibyo Weste yaganiriye na Trump

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mu gihe uyu Kanye Weste yari ashigikiye ndetse anamamaza Hillary Clinton, ku wa gatatu w’iki cyumweru yaje kuzana ibisa nka palapala maze ajya kwibonanira na Donald Trump watsinze amatora aho bahuriye muri Trump tower i Manhattan, ibi ngo bikaba bishobora gutera umukunzi we Kim Kardashian kumuta.

Nyuma y’uku kubona, nyir’ubwite Kanye West yihutiye kubisakaza akoresheje urubuga rwa twitter. Ngo ibi ntibyashimishije na mba Kim we ugikomeye kuri Hillary Clinton kuko n’ubundi ari we ba bombi bari bari inyuma.


Ngo Kim we yamaze no gutangira gutekereza ku hazaza h’abana babo North na Saint nyuma yo gutandukana kwabo

Amakuru akomeza avuga ko ibyabo n’ubundi byari birimo urunturuntu na mbere y’ibi ari ko ngo bikaba byafashe indi ntera. Amakuru agera kuri InTouch Weekly avuga ko Kima ngo afata ibi nko kugambana. Ngo Kim we yamaze no gutangira gutekereza ku hazaza h’abana babo North na Saint nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi.

Kuri iyo twit, Kanye Weste yagize ati “nashakaga guhura na Trump tukiganirira ku bintu bitandukanye birimo ibyo iby’abakoresha imbaraga zabo mughohotera abafite nkeya, gufasha abarimu, kuvugurura imfashanyigisho n’ihohoterwaririkubera Chicago.numvaga ari ngombwa kwihurira na Perezida wacu ugiye kutuyobora, niba koko dushaka impinduka. #2024

Kim na Kanye bamaze iminsi bivugwa ko bagomba gusaba gatanya cyane ko na nyuma yo kuva mu bitaro kwa Kanye Weste ubu buri umwe aba mu nzu ye, the “Keeping Up with the Kardasdhians” bivugwa ko ajya amuca inyuma akigira ku muiknnyi wa Oakland Raiders witwa Marquette King, ari ko arabihakana.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years