Kim Jong-Un yavuze ko hari impamvu imwe yatumye atarimbura Amerika [Reba Amafoto]

  • admin
  • 02/02/2018
  • Hashize 6 years

Nkuko itangazamakuru ribivuga,Perezida wa Korea Ya Ruguru yemeje ko impamvu nyamukuru yatumye adatera igisasu kirimbuzi muri Amerika ngo ni ukubera inshuti ye y’amagara akaba n’icyamamare cyagacishijeho muri NBA Dennis Rodman ariho atuye.

Buri wese azi ubushuti bwihariye hagati ya Kim Jong-Un na Dennis Rodman,aba bombi byakomeje ku garagara ko ari inshuti magara kandi Rodman akenshi akunda gusura Koreya ya Ruguru agiye ku ruhukirayo kumwe na n’icyamamare mugenzi we Kim.Ese mu byukuri Dennis Rodman nicyo kintu cyonyine Kim Jong-Un akunda muri Amerika? Yego nibyo.

Abyivugira Kim Jung-Un yagize ati”Ntabwo naturikije Amerika kubera ko inshuti yanjye y’akadasohoka Dennis Rodman ariho atuye.Yarambwiye ngo yamererwa nabi nteye igisasu kirimbuzi muri Reta zunze ubumwe z’Amerika.Twembi dukunda filimi bita Rush Hour kandi njye ndi n’umufana wa Jackie Chan

Asubiza ibyo Kim Jong-Un yavuze,Senateri Ted Cruz wo muri Reta zunze ubumwe z’Amerika yasubije uyu Perezida wa Koreya Ya Ruguru agira ati “Ubuzima bwacu tubucyesha Dennis.Ni umwe mu bakinnyi beza bariho ku gihe cye muri NBA ndetse ubu akomeje kurinda iki gihugu intambara y’ibisasu kirimbuzi”

Sen Ted Cruz Yasoje avuga ko Dennis Rodman ari gutegura kujya gusura Koreya ya Ruguru vuba aha.

Reba Amafoto yabo agaragaza ubushuti bwabo








Yanditswe na Habarurema Djamal

  • admin
  • 02/02/2018
  • Hashize 6 years