Kim Jong-un yashimishijwe bikomeye n’ibaruwa yandikiwe na mugenzi we Donald Trump

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru gitangaza ko Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, yabonye ibaruwa yandikiwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kim yashimagije iyo baruwa avuga ko “Ishimishije” ndetse avuga ko “azazirikana ashimitse ibintu by’ingenzi biyikubiyemo”, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru KCNA bya Koreya ya ruguru.

Yanashimagije Perezida Trump ku “Umuhate udasanzwe” agira.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, Trump yavuze ko yohererejwe ibaruwa nziza n’uyu mutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru.

Ntibyahishuwe igihe n’uburyo iyo baruwa Trump yandikiye Bwana Kim yamugezeho. Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika ntacyo byatangaje.

Ibiganiro hagati y’Amerika na Koreya ya ruguru byarahagaze nyuma y’inama y’abategetsi bombi mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ikarangira ntacyo igezeho.

Amerika yakomeje gushimangira ko Koreya ya ruguru igomba kureka gahunda yayo ya nikleyeri, mu gihe Koreya ya ruguru yo isaba ko ibanza ikadohorerwa ibihano yafatiwe.

Ariko mu mezi ya vuba ashize, Trump yumvikanye avuga neza Bwana Kim.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, yabwiye abanyamakuru ko Koreya ya ruguru ku butegetsi bwa Bwana Kim “ifite ahazaza heza”.

No mu kwezi gushize kwa gatanu ubwo yagiriraga uruzinduko mu Buyapani, Bwana Trump yavuze ko Kim ari “Umugabo w’intyoza” ndetse avuga ko yiteze “ibintu byinshi byiza” biva muri Koreya ya ruguru.

JPEG - 44.9 kb
Trump na Bwana Kim mu nama y’i Vietnam

Chief editor Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe