Kim Jong-Un yamaze kugera muri Vietnam nyuma y’urugendo rw’ibirometero 4000 ahita atumura agatabi

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’urugendo rw’ibirometero 4000 kuva muri Pyongyang rwamaze iminsi ibiri, Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, yageze muri Vietnam aho azabonanira na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Bizwi ko muri urwo rugendo ari kumwe na mushiki we Kim Yo-jong, ndetse n’uwahoze ari Jenerali Kim Yong-chol, umwe mu bamufasha muri ibyo biganiro bakomeye, bombi bakaba bazwi mu nama iheruka yagiranye na Trump.

Gusa mbere y’amasaha macye ngo Kim ahagere, yagaragaye ari gutumura agatabi aho yahagaritse imodoka yari arimo akabanza gukongereza agasigarete cyangwa itabi agatumuraho hanyuma agakomeza urugendo nk’uko yagaragaye mu ka video kaciye kuri televiziyo yo mu Buyapani yitwa TBS TV.

Iyo nama hagati y’ibihugu bya Korea ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni aya kabiri nyuma y’iya mbere yabereye mu gihugu cya Singapore mu mwaka ushize.

Kim Jong-un yemeye kugenda na gari yamoshi igihe kingana n’iminsi ibiri yose, mu gihe iyo agenda n’indege urugendo rwari kumara amasaha make gusa.

Ngo ibi yabikoze kugira ngo yigane sekuru, Kim ll-sung, umukuru w’igihugu wa mbere wa Korea ya Ruguru, mu gihe yasuraga igihugu cya Vietnam n’Ubulayi bw’uburasirazuba.

Imodoka irimo Kim yari irinzwe n’abagabo bafite ubunararibonye mu by’umutekano bagenda biruka iruhande rwayo

Mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akaba yafashe indege ajya muri Vietnam, aho byitezwe ko agera ku murwa mukuru Hanoi kuri uyu wa kabiri mu ijoro.

Byitezwe ko Trump abonana na mugenzi we Kim mu nama ntoya hagati yabo kuwa Gatatu ku mugoroba, hanyuma bafatirehe ifunguro hamwe bari kumwe n’abajyanama babo, nk’uko bitangazwa na Sarah Sanders akaba ari umuvugizi w’ibiro by’umukuru wa Amerika, White House.

Naho kuwa Kane, aba bategetsi bakazobonana mu nama z’uruherekane.

Iyo nama y’abo bakuru b’ibihugu bariri yitezwe kwibanda cyane kubyo bumvikanyeho nu nama yabo iheruka mu gihugu cya Singapore mu kwa Gatandatu k’umwaka ushize.

Ikaba yari yageze ku rwandiko rwemeza ko abo bategetsi bombi biyemeje gukora ibishoboka byose kugira Korea ya Ruguru ireke intwaro z’ubumara, gusa ntirwekanaga uburyo byari gukorwa.

Muri iyi nama y’ubu, abo bakuru b’igihugu bombi bazi neza ko bagoma kugira ibyo biyemeje kugeraho bifatika.

Ariko,Trump agaragaraho kugenza gake mu byo yizeye mbere y’uko iyo nama iba, akavuga ko nta gahunda afite yo gushyira agahato ku byo kurwanya intwaro z’ubumara muri Korea ya Ruguru.

Ati ” Nta muntu n’umwe ndimo guhatiriza. Icyo nifuza ni uko hatongera kugeragezwa intwaro z’ubumara.kugeza ubu dushimishijwe n’uko nta gerageza ryabyo ririmo gukorwa”.

Mu minsi isheze, Washington yari yatangaje ko Korea ya ruguru isabwa guhagarika umugambi wayo w’ugukora intwaro z’ubumara mbere y’uko ibihano yafatiwe bivanwaho.

Bityo Kubona abo bategetsi bombi bahurira muri icyo gihugu cya Vitenam, ngo bifise icyo bisobanuye nk’uko impugucye mu bya dipolomasi zibyemeza.

Ngo igihugu cya Vitenam gisanzwe gifitanye umubano n’ibyo bihugu byomi, n’ubwo Amerika n’icyo gihugu byigeze kuba birebana ay’ingwe, ngo ibyo bikerekana ko ibihugu bibiri bishobora gukorana bikiyibagiza amateka mabi bifitanye.

Trump arimo gusezera abantu bari basigaye kuri White house ubwo yari yuriye indege y’umukuru w’igihugu wa Amerika Air force one yerekeje muri Vietnam
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years